Digiqole ad

Burundi: Polisi yafashe 3 bakekwaho kwica Hon Mossi ngo “bahawe amabwiriza n’abantu bari i Kigali”

 Burundi: Polisi yafashe 3 bakekwaho kwica Hon Mossi ngo “bahawe amabwiriza n’abantu bari i Kigali”

Hon Mossi yasuye inkambi ya Mahama yarijijwe n’uko yabonaga Abarundi benshi bahunga

Polisi y’U Burundi yatangaje ko yafashe abantu batatu bafitanye isano n’urupfu rwa Hon. Hafsa Mossi, wabaye Minisitiri ndetse n’Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Hon Mossi yasuye inkambi ya Mahama yarijijwe n'uko yabonaga Abarundi benshi bahunga
Hon Mossi yasuye inkambi ya Mahama yarijijwe n’uko yabonaga Abarundi benshi bahunga

Hon Mossi yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana mu mujyi wa Bujumbura tariki ya 13 Nyakanga 2016, ibyo Perezida Nkurunziza yavuze ko ari urupfu rwa kinyamaswa kandi rufitanye isano na Politiki.

Umuvugizi wa Polisi yatangaje kuri Twitter inyandiko ivuga iby’ifatwa ry’abo bantu batatu.

Muri iryo tangazo bavugamo ko aba bantu batatu bafashwe bafite umugambi wo kwivugana Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Iryo tangazo rivuga ko iperereza ryerekanye ko abo bantu batewe inkunga kandi bahabwa amabwiriza n’abantu baba i Kigali.

BBC

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • umva mbese yabonye arurupfa rwakinyamaswa rumuteye isoni na leta yuburundi byumwihariho none batangiye kubigoreka ngo abo bantu bari ikigali bavuze ko arabarundi nihazemo kigali byose ko biba byatewe imboni baba barushywa niki Rip kuri honourable wabaye umuyobozi mwiza abo wagiriye neza nibazakwibagirwa

    • DORE INZOZI NIFITIYE;
      1. ICYAMPA UBURUNDI BUKABONA AMAHORO, MAZE MUKAREBA UKUNTU TUBYUNGUKIRAMO
      2. ICYAMPA UBURUNDI N’URWANDA BIGASABA U.N. NA A.U. KUGIRWA IGIHUGU KIMWE (UNITED STATES OF CENTRAL AFRICA). TWAHITA TUGIRA IMBARAGA PE!

  • Ariko Nkurunziza yakwemeye gupfa Kigali akareka gupfana abadafite aho bahuriye n’amabi akora?jyewe narumiwe pe!

  • Bantu mwe, amaraso muri kumena azababazwa, murica abagabo, abagore, abana, abasaza, mbese ntimutoranya. Uwiteka azabibabaza, impamvu iyo ariyo yose mwitwaza mumenyeko muzahura n’ingaruka z’imigirire mibi yanyu, erega amaraso ya muntu arashinganye imbere y’Imana. Uyamene uyu munsi ariko ejo nayawe azamenwa kugirango uhorwe ihicumuro byawe, kandi aka Jezabeli wo muri Bibiliya ayawe azarigatwa n’imbwa. Urabikora wihishe amaso y’abantu ariko se nay’Uwiteka muzayihisha ra? Nimwihane maze mwozwe ibyo biganza byanyu bijejeta amaraso naho ubundi iyi si irabashuka.

    • #kirabe cyunva kinywa #Amaraso cyo mumutiba

  • sorry gupfa kigabo

  • Izo nkozi zikibinizishikirizwe ubutabera. Gusa na Yesu azaca urundi rubanza. Gusa Kubatanga Commentaires nabibutsa ko nubwo abo bicanyi bayobowe n’agatsiko kari I Kigali bitavuze ko ari u Rwanda ruba rwabatumye.

    Mu Rwanda haba abantu benshi, ndetse cyane n’Abarundi badakunze namba ubuyobozi bwa Nkurunziza, bahungiye mu Rwanda. Ibi mbivugiye ko nk’u Rwanda Rwagiye rushinjwa kenshi guhungabanya umutekano wo mu Burundi, Kandi wenda nubwo abahungabanya uwo mutekano baba mu Rwanda, u Rwanda ntirubazi kandi siro ruba rwabatumye.

    Gusa abo bantu bahungabanya uwo mutekano bareka kugirwa ibanga, kugirango twese tubafashe kurwanya abo banzi b’umuntu.

    Imana idufashe twese!

  • Haribintu byinshi biba ubwabantu baba bahanze amaso ahandi.Igikombe cy’isi muri 2010 muri South Africa.

    • #hahaha
      #conference
      #african #cinema
      #bwenge #weee

  • Nimutubwire ibyo tutazi.Ibi na nephew wanjye uvutse ejobundi arabizi.Byabagamba ati “Ariko muzunamura icumu ryari?”

    • Nkurunziza yarakoze kubuza abasilikare kujya mubiruhuko mu gihe cya AU summit yikanze ikintu, twakwibiranya ko intambara mu Rwanda yatangiye perezida Habyarimana ari new York na Museveni,Nkurunziza bamukoreye coud d’état ari Arusha mu nama,Mobutu yatewe ari mubu faransa.Habyarimana yahanuwe mu ndege avuye Arusha hamwe na Ntaryamira.Abarundi kugeza iki gihe ntabwo bari bageza ikibazo cyabo mu butabera mpuzamahanga ariko birimo biraza.

  • Burundi buteye umujinya pe. Ubwo izo nzirakarengane ziraje zigerekweho ibyaha ku mpamvu za politike. Get your acts together mureke gupfana u Rwanda!!!

  • Niba koko ibyo bivugwa aribyo ,bivuze ko Nkurunziza ari mu Rwanda mu buryo bunyuranye n’amategeko,ahubwo ashakishwe kuko niwe watanze amabwiriza anayatangira mu gihugu kitari cye.

  • Ibi ni AGASHYINYAGURO!!!!!!!!

    • john nawe urantwengeje kandi uri ikijuju!!!

  • Nkurunziza weeeeee!!!!!

  • Ariko se uyu munyamakuru we inkuru ye iba isobanutse cg ningingo zingenzi aratugezaho inkuru nyamukuru.
    Narumiwe

  • Hahahah birasekeje.Ni.umwana w’uruhinja yabona ko ibi ari itekinika.Ariko u Rwanda murarushakaho iki.Mbega weee.Abo bafashwe ubwo ikigiye gukurikiraho ni ukabashyira kuri za radios bagatanga za faux témoignages.Mbega isi mbega politique

  • @Gisubizo we,aho mperukira mu itangazamakuru abasomyi nabo bahabwa umwanya bakinigura,warebye ibibura muri iyi article ukabyongeramo ki mpamya ko bayitangaza!Burya mu kinyamakuru abasomyi tugiramo pages nuko tutazikoresha!

  • ariko tuzaherezahe kubuza abanri amahoro? aho twibwirako ibyo dukora bitazatugaruka? twibinyemo iki gituma twumva iteka aritwe dushoboye byose? koko abarundi mwabahaye amahoro iyo miturirwa yanyu hari iyo baje kubasaba? murareba mugasanga nkurunziza yunguka iki mukwiyicira mu mutwerera? cyangwa ibi birakorwa kugirango mwerejane ko byamunaniye? mwibaze umunsi byabaye mu rwanda muziriza angana iki? mwakunamuye icumu ko yabananiye?
    nyamara agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru

  • Erega biramutse ari nabyo ko amabwiriza yaba yaraturutse mu RWANDA, cyaba ari ikimenyetso ko akwiye guca bugufi agashaka icyagarura amahoro mu RUGO rwe. Niba umuntu ahagarara ikantarange akakwangiriza, ubwo aba akurusha imbaraga; Mushake murebe uko mwakemura ikibazo.Kuko uburinzi buba bwakunaniye.

Comments are closed.

en_USEnglish