Igihugu cya Benin cyongeye gupfusha Perezida nyuma ya Mathieu Kérékou, wapfuye mu mwaka ushize, Émile Derlin Zinsou, yatabarutse afite imyaka 98. Uyu mukambwe yavutse tariki 23 Werurwe 1918 mu gace ka Ouidah, yabaye Senateur mu Bufaransa muri Repubulika ya kane, nyuma aza kuyobora Benin igihe yitwaga République du Dahomey hagati ya 1968 kugeza mu 1969. […]Irambuye
Igipolisi cyo muri Zimbabwe kiratangaza ko cyaraye gitaye muri yombi umwe mu bahagarariye abaagize uruhare mu rugamba rwo kurwanira ubwigenge bw’iki gihugu baherutse kwita Mugabe umunyagitugu udashaka kurekura ubutegetsi. Douglas Mahiya, uvugira ihuriro ry’aba ba ‘Ancient Combattants’ bafashije Mugabe kugera ku butegetsi, yatawe muri Yombi kuwa Gatatu w’iki cyumweru nyuma y’aho mu cyumweru gishize yari […]Irambuye
Igihugu cya Indonesia cyanyonze abantu bane bahamwe no gucuruza ibiyobyabwenge muri bo batatu bari abanyamahanga. Umugabo umwe ukomoka muri Indonesia abandi batatu bo muri Nigeria barashwe urufaya n’itsinda ry’abasirikare mu gicuku, ubwo saa sita z’ijoro zari zikigera (17:00 GMT), muri gereza yo mu kirwa cya Nusakambangan. Abandi bantu 10 na bo byari biteganyijwe ko banyongwa […]Irambuye
Ibisigazwa by’izi nyamaswa bivugwa ko zabayeho mu gihe cy’imbanzirizamateka (Pre History), byari bibitse mu nzu ndangamurage ya Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza biri kwangizwa n’ubushyuhe buterwa n’imirasire ikomeye y’izuba ica mu gisenge. Abahanga bavuga ko ubushyuhe buri muri iriya nzu bugera kuri degree Celsius 44 ni ukuvuga ubushyuhe bwenda kungana n’ububa mu butayu bwa Sahara […]Irambuye
Perezida Obama yasabye Abanyamerika gufasha Hillary Clinton gutsinda Donald Trump, ni mu ijoro ryakeye ubwo Clinton yerekanwaga nk’umukandida w’Abademocrats. Obama yashimagije cyane Hillary avuga ko ntaho ahuriye na Trump mu bushobozi bwo kuyobora. Obama yavuze ko amahitamo ahari ubu atari asanzwe y’amashyaka na politiki zayo, ahubwo ari amahitamo akomeye cyane kubera abari kwiyamamaza. Obama yongeye […]Irambuye
Mu ijambo Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yagezaga ku bahoze ari abarwanyi “Ancient Combattants” (ba Sekombata) bafatanyije kurwanira ubwigenge, ariko bakaba bamwe muri bo baratangaje ko batamushyigikiye, yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi, ndetse ko abanditse ibaruwa y’uko batamushyigikiye bazahanwa. Perezida Mugabe uheruka mu nama rusange y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa i Kigali, yanenze cyane bamwe […]Irambuye
Blaise Compaoré wigeze kuba Perezida wa Burukina Faso akaza gukurwa kuri uyu mwanya n’imyigaragambyo y’abaturage, n’abandi bantu 13 bagiye kuburanishwa ku ruhare bakekwaho kugira mu rupfu rwa Thomas Sankara. Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko Blaise Compaoré n’abandi bantu 13 bazatangira kuburanishwa imbere y’Ubucamanza mu Ugushyingo, muri uyu mwaka. Uru rukiko rwemeza ibyo kuburanisha uyu mugabo […]Irambuye
Kuwa kabiri ibirindiro by’ingabo z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe zigarura amahoro muri Somalia (AMISOM) hagabwe ibitero bibiri by’ubwiyahuzi bihitana abantu 13, ngo umwe mu biyahuzi yahoze ari Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Somalia. Abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabab ari na bo bakoze iki gitero batangaje ko Salah Nuh Ismail w’imyaka 57 wahoze ari Umudepite […]Irambuye
Abana 57 bakomoka muri Malawi batahuwe mu modoka mu gihugu cya Africa y’Epfo bagiye gucuruzwa. Abagabo batatu bakomoka muri Malawi batawe muri yombi mu Ntara yo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ubwo Polisi yahagarikaga imodoka yagendaga cyane. Aba bana bari batwawe inyuma mu modoka idafite idirishya cyangwa ahandi hantu umwuka wakwinjirira. Aba bana bari bafite hagati y’imyaka […]Irambuye
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, abantu babiri bitwaje ibyuma bishe umupadiri w’imyaka 84 bamukase ijosi, abo bantu bari bambaye imyenda y’Umutwe w’Iterabwoba wa ‘Islamic State’ binjiye muri kiliziya bafata bugwate ababikira n’abandi bakiristu, ariko nyuma barashwe na Polisi. Abantu batanu barimo Padiri Jacques Hamel w’imyaka 84, ababikira babiri, n’abantu babiri basengaga bafashwe bugwate mu […]Irambuye