Digiqole ad

USA: Abantu babiri bapfuye barashwe mu rubyiniro, 16 barakomereka

 USA: Abantu babiri bapfuye barashwe mu rubyiniro, 16 barakomereka

Igitero cyabereye ku nzu y’urubyiniro yitwa Club Blu

Nibura abantu 17 barashwe ubwo bari mu nzu y’urubyiniro muri Leta ya Florida mu mujyi wa Fort Myers, nk’uko bitangazwa na Dail Mail, iki gitero cyabaye ahagana ku isaha ya saa saba n’igice mu gicuku kuri uyu wa mbere, abantu babiri bahise bapfa.

Igitero cyabereye ku nzu y'urubyiniro yitwa Club Blu
Igitero cyabereye ku nzu y’urubyiniro yitwa Club Blu

Polici yo muri uwo mujyi yahise ijya ahabereye icyo gitero mu nzu y’urubyiniro yitwa Club Blu, ahari habereye umunsi mukuru w’abakiri bato, bafite guhera ku myaka 13.

Amazina n’imyirondo by’abantu bakomerekeye muri icyo gitero ntibiratangazwa. BBC yo yatangaje ko abarashwe ari 17, babiri bakaba bitabye Imana.

Lt Jim Mulligan wo mu gace ka Sheriff yavuze ko abantu 17 bakomeretse.

Syreeta Gary umwe mu babyeyi bafite abana bari ahabereye iki gikorwa, yavuze ko umukobwa we yarokotse, ashima Imana.

Kuri Twitter, yagize ati “Ndashima Imana ko umukobwa wanjye ameze neza. Yashoboraga kuba yarashwe. Yahungaga amasasu, abasha kwihisha hagati y’imodoka.”

Ati “Biteye agahinda kuba abana baca mu bintu nk’ibi, ntibabashe kwishima kubera kugira abantu bafite umutima wasaritswe n’ibyaha, bashaka gutera ubwoba bandi.”

Yongeyeho ati “Nishimiye ko umwana wanjye ari muzima. Yirikagaga ahunga amasasu, yashoboraga kuraswa. Inshuti ye yarashwe ukuguru. Birukaga bashaka ahari umutekano bahungira.”

Polisi muri Amerika yavuze ko yataye muri yombi umuntu umwe ushobora kuba ari mu bakoze icyo gitero.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish