France: Padiri w’imyaka 84 yishwe aciwe ijosi n’ibyihebe bya IS
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, abantu babiri bitwaje ibyuma bishe umupadiri w’imyaka 84 bamukase ijosi, abo bantu bari bambaye imyenda y’Umutwe w’Iterabwoba wa ‘Islamic State’ binjiye muri kiliziya bafata bugwate ababikira n’abandi bakiristu, ariko nyuma barashwe na Polisi.
Abantu batanu barimo Padiri Jacques Hamel w’imyaka 84, ababikira babiri, n’abantu babiri basengaga bafashwe bugwate mu gitero cyagabwe muri Kiliziya ya Saint-Etienne-du-Rouvray, hafi y’umujyi wa Rouen mu gace ka Normandy hari ku isaha ya saa 9h00 a.m.
Padiri yahise acibwa ijosi n’abo bagabye igitero, undi muntu umwe ararembye bikomeye aho ari mu bitaro. Abo bagabye igitero baje kwivuganwa na Polisi mu gikorwa cyo gutabara.
Ababonye abo bantu ngo umwe muri bo yari yambaye imyenda y’Umutwe wa IS, inzego z’umutekano zatangiye iperereza.
Uyu mupadiri utatangajwe amazina ye, ibyo gucibwa ijosi kwe byemejwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, i Paris.
Yavuze ko abo bagabye igitero uko ari babiri binjiriye mu muryango w’inyuma ubwo Padiri yasomaga misa mu gitondo.
Ibyo byihebe byafashwe bugwate ababikira babiri n’abandi bantu basengaga, undi mubikira arabacika ngo ni we wabashije gutabaza, Polisi ishinzwe guhangana n’iterabwoba.
Perezida w’U Bufaransa Francois Hollande na Minisitiri w’Umutekano Bernard Cazeneuve, bagiye ahabereye icyo gikorwa.
Saint-Etienne du Rouvray ni agace gatuwe n’abantu 30 000 kari mu ntera ya Km nkeya hafi y’umujyi wa Rouen.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’iminsi mike mu Bufaransa hari ubwoba bwinshi bwakurikiye igitero cyabereye mu mujyi wa Nice kigahitana abantu 84, n’ibindi bitero byagiye biba bikigambwa n’umutwe wa IS.
Dailymail
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ubufaransa buri mumazi abira kabisa bukeneye ubutabazi bwihuse haba kuva muri NATO cg ahandi ahubwo bureke gutabariza uburundi kuko nabwo ntibworohewe. Muba Police bazajya mu Burundi ntihazajyemo abafaransa baabanze bite kumutekano wiwabo. Imana yakire uyu mupadiri w’umusaza.
Kubera ko abanyaburayi baba bashaka buri gihe kohereza imitwe yo kubungabunga umutekano muri afurika iyo hari kuba ibikorwa by’ubwicanyi; nabo rero nibareke hagire igihugu cya Africa ( Uganda, Nigeria, Rwanda, Burundi, Ghana,..) cyoherereza ingabo zo kubungabunga umutekano mu bufaransa kuko bwugarijwe n’iterabwoba.
Ariko @unkown bite byawe, mu bufaransa hapfuye padiri…wenda ikamyo yishe 80 na ho muri Afrika ya Grands lacs abarenga 18,000,000 zapfuye hagati ya 1994 na 2006 na n’ubu kandi Burundi + ou- 20 bapfa buri kwezi…none wowe urashaka kujya kurinda umutekano w’u Bufaransa.Jya ushyira mu gaciro!!!!
Nirababaje cyane Imana imwakire mu bwami bwayo! Yirengagize ibibi yaba yarakoze akiri ku isi, igirire urupfu apfuye kandi ari ku murimo w’Imana yari anasaziyemo!
Imana itabare iy’ isi yacu kandi yakire uwo mupadiri waguye ku murimo wayo
IS yihangane irekere ibikora bibi nkibyo
unva ntakujya kurinda umutekano mu bufaransa, ahubwo reka bajye bunva kuko iyo bica abandi bagrango bo ntamaraso bava uzi ukuntu bishe abanyarwanda 1994?Reka bunve kandi imana ihora ihoze kandi nubwo batukura ariko bava amaraso.
gusa uwo mupadiri arababaje bamwishe nkuko biciga inka zo mu rwanda bo kanyagwa, bavaga kubaga inka zo kurya, ubundi bagafata uwo muhoro bakica abantu.ipuuuu umugome buzabica.imana imwakire mu bayo.
Comments are closed.