Digiqole ad

S.Africa: Abana 57 batahuwe mu modoka bagiye kugurishwa

 S.Africa: Abana 57 batahuwe mu modoka bagiye kugurishwa

Abana 57 batahuwe mu modoka bagiye kugurishwa

Abana 57 bakomoka muri Malawi batahuwe mu modoka mu gihugu cya Africa y’Epfo bagiye gucuruzwa.

Abana 57 batahuwe mu modoka bagiye kugurishwa
Abana 57 batahuwe mu modoka bagiye kugurishwa

Abagabo batatu bakomoka muri Malawi batawe muri yombi mu Ntara yo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ubwo Polisi yahagarikaga imodoka yagendaga cyane.

Aba bana bari batwawe inyuma mu modoka idafite idirishya cyangwa ahandi hantu umwuka wakwinjirira.

Aba bana bari bafite hagati y’imyaka 11 na 21 ni abo mu duce dukennye cyane muri Malawi.

Abesnhi muri abo bana ni abahungu, abakobwa bagera kuri 18 bahise bajyanwa mu nzu ifite umutekano.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi by’agateganyo, Khomotso Phahlane yavuze ko bidasobanutse niba aba bana bari bagiye kugurishwa ku mpamvu z’akazi cyangwa ari ugukoreshwa imibonano mpuzabitsinza.

Buri mwana yari yahawe amadolari $170 (£130 agera ku Frw 130 000) ndetse yizezwa ko andi azayahabwa ageze aho ajyanwe.

Aba bagabo batatu bo muri Malawi bajyanywe mu kasho ka Polisi bazajyanwa mu nkiko baregwa ibyaha bijyanye no gucuruza abantu.

Iyo ni imodoka yafashwe na Polisi itwaye abo bana
Iyo ni imodoka yafashwe na Polisi itwaye abo bana

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish