Digiqole ad

Indonesia: AbanyaNigeria batatu bacuruzaga ibiyobyabwenge banyonzwe

 Indonesia:  AbanyaNigeria  batatu bacuruzaga ibiyobyabwenge banyonzwe

Umwe mu bagabo bakomoka muri Nigeria bishwe mu gicuku

Igihugu cya Indonesia cyanyonze abantu bane bahamwe no gucuruza ibiyobyabwenge muri bo batatu bari abanyamahanga.

Umwe mu bagabo bakomoka muri Nigeria bishwe mu gicuku
Umwe mu bagabo bakomoka muri Nigeria bishwe mu gicuku

Umugabo umwe ukomoka muri Indonesia abandi batatu bo muri Nigeria barashwe urufaya n’itsinda ry’abasirikare mu gicuku, ubwo saa sita z’ijoro zari zikigera (17:00 GMT), muri gereza yo mu kirwa cya Nusakambangan.

Abandi bantu 10 na bo byari biteganyijwe ko banyongwa igihe cyabo cyo kwicwa kigijwe imbere bategereje umunsi.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International wamaganye iki gikorwa cyo kunyonga abantu ubuvaga ko ari “igikorwa giteye isoni n’agahinda” haba ku mategeko ya Indonesia no ku mategeko mpuzamahanga.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije muri Indonesia, Noor Rachmad yavuze ko ari “igikorwa kidashimishije ariko ngo byari bijyanye no gushyira mu bikorwa itegeko.”

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ibi byirabura umenya nta bwenge bigira cyangwa bitumva.

    • Ubwo wowe urabivuga utariwe shame on you.

Comments are closed.

en_USEnglish