Digiqole ad

Compaoré n’abandi 13 bagiye kuburanishwa ku rupfu rwa Thomas Sankara

 Compaoré n’abandi 13 bagiye kuburanishwa ku rupfu rwa Thomas Sankara

blaise Compaoré azatangira kuburanishwa mu Ugushyingo

Blaise Compaoré wigeze kuba Perezida wa Burukina Faso akaza gukurwa kuri uyu mwanya n’imyigaragambyo y’abaturage, n’abandi bantu 13 bagiye kuburanishwa  ku ruhare bakekwaho kugira mu rupfu rwa Thomas Sankara.

blaise Compaoré azatangira kuburanishwa mu Ugushyingo
blaise Compaoré azatangira kuburanishwa mu Ugushyingo

Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko Blaise Compaoré n’abandi bantu 13 bazatangira kuburanishwa imbere y’Ubucamanza mu Ugushyingo, muri uyu mwaka.

Uru rukiko rwemeza ibyo kuburanisha uyu mugabo wahoze ari umukuru w’igihugu cya Burkina Faso, rwari rwatanze impapuro zo gufata Compaoré wahungiye muri Côte d’Ivoire nyuma yo kwamaganwa n’abaturage yari abereye umuyobozi.

Komiseri w’uru rukiko rwa Gisirikare, Alioune Zanre, yabwiye itangazamakuru ko hari abandi bantu 13 bakurikiranywe hamwe na Compaoré, baregwa ubufatanyacyaha mu kwivugana Cpt. Sankara ufatwa nk’uwaharaniye ubwigenge bwa Burkina Faso.

Muri aba baregwa hamwe na Compaoré, harimo barindwi bamaze gutabwa muri yombi, abandi bane bakurikiranwa bari hanze mu gihe abandi babiri bakomeje gushakishwa.

Muri aba babiri bakomeje gushakishwa barimo Blaise Compaoré bivugwa ko yamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Côte d’Ivoire na perezida w’iki gihugu, Alassana Ouattara.

Undi ukomeje gushakishwa ni Hyacinthe Kafando wari ukuriye itsinda ry’abarindaga Compaoré ubwo Thomas Sankara yitabaga Imana.

Muri uru rubanza rwitezwe kuzaburanishwa mu mpera z’uyu mwaka, hategerejwemo Abatangabuhamya bashinja n’abashinjura bagera kuri 52 bo mu mashyaka 13 atandukanye.

Compaore yakuwe ku butegetsi yari amazeho imyaka 27, muri manda enye yagiye atsindira mu matora yo mu 1991, 1998, 2005 no muri 2010 yavuzwemo kwiba amajwi.

Uyu mugabo ukurikiranyweho kwivugana mucuti we Thomas Sankara, yafashe ubutegetsi mu 1987 nyuma y’uko uyu mugenzi we Sankara wahirimbaniye ubwigenge bwa Burkina Faso yitabiye Imana.

Muri 2014, Compaoré yashakaga guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo yongere kwitoza, ariko abaturage bamwamaganira kure bituma birara mu mihanda, nawe ahitamo kurekura Ubutegetsi ari na bwo yahise ahungira muri Côte d’Ivoire.

CCTV Africa

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Na Habyarimana abamwishe igihe kizagera babibazwe….

    • Wowe urarota ntakindi

  • Kuki se arota!? Naba niko bavugaga

  • Abo yishe we bo azababarizwa he?

Comments are closed.

en_USEnglish