Digiqole ad

Bénin: Derlin Zinsou wabaye Perezida yitabye Imana

 Bénin: Derlin Zinsou wabaye Perezida yitabye Imana

Émile Derlin Zinsou wabaye Perezida wa Benin akaba yitabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2016

Igihugu cya Benin cyongeye gupfusha Perezida nyuma ya Mathieu Kérékou, wapfuye mu mwaka ushize, Émile Derlin Zinsou, yatabarutse afite imyaka 98.

Émile Derlin Zinsou wabaye Perezida wa Benin akaba yitabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2016
Émile Derlin Zinsou wabaye Perezida wa Benin akaba yitabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2016

Uyu mukambwe yavutse tariki 23 Werurwe 1918 mu gace ka Ouidah, yabaye Senateur mu Bufaransa muri Repubulika ya kane, nyuma aza kuyobora Benin igihe yitwaga République du Dahomey hagati ya 1968 kugeza mu 1969.

Derlin Zinsou yize kuri École Normale William Ponty muri Sénégal, aza kubona impamyabumenyi mu Buvuzi muri Kaminuza y’i Dakar, yinjiye muri politiki ubwo Dahomey (Benin) yabonaga ubwigenge.

Abasirikare bafashe ubutegetsi bashyize Derlin Zinsou ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu tariki ya 17 Nyakanga 1968, nyuma aza gukurwaho n’ihirikwa ry’ubutegetsi mu 1969.

Ni umwe mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku ishyaka rimwe bwari buyobowe na Mathieu Kérékou hagati ya 1974 kugeza mu 1990.

Tariki ya 16 Mutarama 1977, igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi rikozwe n’agatsiko k’abacanshuro bayobowe na Bob Denard ryarabaye muri Bénin. Icyo gikorwa cyiswe “Opération Crevette” nta kintu cyagezeho n’ubwo cyari kigamije guhirika ubutegetsi bwa Mathieu Kérékou.

Ibirego byinshi byashinjaga Émile Derlin Zinsou kuba ari we washakaga guhirika ubutegetsi. Bob Denard nyuma yaje kubyandika mu gitabo ko uwo mugambi wari ugamije gusubiza ku butegetsi Zinsou.

Émile Derlin Zinsou yakomeje guhakana kuba muri uwo mugambi. Ariko nta kintu na kimwe yigeze avuga ku byanditswe mu gitabo cya Bob Denard, wamushinjaga ko yari mu ndege yazanye abo bacanshuro tariki ya 16 Mutarama 1977, yiteguye kongera kuba Perezida.

Nyuma Benin yaje kujya mu mugambi wo kuba igihugu kigendera kuri Demukarasi, tariki ya 9 Werurwe 1990, Zinsou ashyirwa mu Nama Nkuru ya Rupubilika na bamwe mu babaye aba Perezida barimo Ahomadegbé, Congacou na Maga.

Zinsou yitabiriye ishingwa ry’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe tariki 12 Nyakanga 2000 mu mujyi wa Lomé. Yari Visi Perezida w’Inama Nkuru y’Umuryango uhuza ibihugu biga Igifaransa (Francophonie).

Zinsou yari umwe mu ba Perezida bayoboye Benin mu bihe byahise wari ukiriho, ni nyirarume wa Lionel Zinsou wabaye Minisitiri w’Intebe wa Benin ndetse akanahatanira kuyobora igihugu mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri uyu mwaka, ariko akaba yaratsinzwe mu cyiciro cya kabiri na Patrice Talon.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish