Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa USA John Kerry ari muri Kenya aho yatangiriye urugendo rwe rwakazi ku mugabene w’Africa. Uyu munsi araganira na perezida Kenyatta ku kibazo cy’umutekano mu bihugu by’akarere cyane cyane Sudan y’epfo, Somalia ndetse no mu karere. John Kerry wageze muri Kenya ejo ku cyumweru kuri uyu wambere araganira na […]Irambuye
Leta ya Tanzania yavuze ko igiye guhagarika imyenda ya caguwa yinjira mu gihugu bitarenze umwaka wa 2018. Uyu mwanzuro watangajwe na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Jenista Mhagama ubwo yarimo atangiza amasomo y’ubudozi bw’imyenda mu ruganda rwitwa Tooku Garments Company, Ltd muri Tanzania. Jenista Mhagama yatangaje ko mu Bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biyemeje […]Irambuye
Perezida w’ibirwa bya Philippines, Rodrigo Duterte yavuze ko igihugu cye gishobora kuva mu Muryango w’Abibumbye (UN), nyuma y’uko uyu muryango unenze cyane intambara yashoye mu kurwanya ibiyobyabwenge aho UN ivuga ko ibyo akora binyuranye n’amategeko mpuzamahanga. Ndetse we yumva Africa n’Ubushinwa nabyo byayivamo bagakora undi muryano. Duterte yavuze ko azasaba U Bushinwa n’ibihugu bya Africa […]Irambuye
Igisasu cyaturikiye mu bukwe bwaberaga hanze mu Majyepfo ya Turukiya mu mujyi wa Gaziantep cyahitanye abantu 30abandi 94 bashobora no kurenga, barakomereka nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi. Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko umutwe wa Islamic State (IS) ushobora kuba ari wo wakoze icyo gitero, nubwo havugwa ko umwiyahuzi ari we witurikirijeho icyo gisasu agambiriye guhitana abantu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahaye imbabazi abantu 24 barimo abafatwaga nk’imfungwa za politike n’abaziraga gutanga ibitekerezo, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi wavuka mu gihe habura igihe gito ngo manda ya Perezida Joseph Kabila irangire. Inyandiko yasinyweho na Minisitiri w’Ubutabera wa DR Congo Alexis Thambwe Mwamba iravuga […]Irambuye
Paul Manafort wari umuyobozi mukuru w’ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump Umukandida w’Ishyaka rya Republican yeguye ku mirimo ye uri uyu wa gatanu. Donald Trump yemeje ko Paul Manafort wari ukuriye ibikorwa byo kumwamamaza yeguye ku mirimo ye. Paul Manafort yeguye ku buyobozi bw’abashinzwe kwamama Donald Trump nyuma y’uko mu kwezi kumwe uwari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa […]Irambuye
Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe kuri uyu wa gatanu yasubitse urugendo yagombaga gukorera mu gihugu cya Ghana aho yari kujya gufata igihembo kitwa “Millennium Lifetime Achievement Award” kubera uburyo yayoboye igihugu cye kuva cyabona ubwigenge mu 1980. Byari biteganyijwe ko Robert Mugabe yari kuzagishyikirizwa na Perezida Johm Mahama wa Ghana kuri uyu gatandatu i Accra. […]Irambuye
*Aya mahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyari 10 mu Shilling ya Uganda, *Uyu mugabo witwa Kayumba ahakana ibyo aregwa byo gucuruza amahembe y’inzovu binyuranyije n’amategeko. Umucuruzi w’Umunyarwanda witwa Emile Kayumba, afungiwe muri Gereza ya Luzira akekwaho gucuruza amahembe y’inzovu mu buryo buteme n’amategeko. Mu 2013, Ikigo gishinzwe Imisoro n’amahoro muri Uganda (URA) cyafashe ibice by’amahembe […]Irambuye
Bamwe mu basirikare b’u Burundi boherejwe mu butumwa bw’akazi mu bihugu bitandukanye birimo ibyo ku mugabane w’Uburayi na Afurika banze gusubira iwabo, bahitamo kwisabira ubuhungiro, batinya ko baramutse batashye bashobora kugirirwa nabi cyangwa bagafungwa nk’uko byagendekeye bamwe muri bagenzi babo. Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itangaza ko abantu 14 barimo abasirikare n’abapolisi bo umu gihugu cy’u […]Irambuye
Icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, kivuga ko abantu bakabakaba 18 000 bapfiriye muri gereza mu gihugu cya Syria kuva imvururu zo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Assad zatangira muri Werurwe 2011 kugeza mu Ukuboza 2015. Iki cyegeranyo gishya ngo cyashingiye ku buhamya bw’abantu 65 barokotse iyicarubozo rikorerwa mu magereza yo muri iki gihugu […]Irambuye