Digiqole ad

Syria: Abantu 17 000 bamaze gupfira muri gereza kuva 2011

 Syria: Abantu 17 000 bamaze gupfira muri gereza kuva 2011

Muri Syria ngo imfungwa zirakubitwa abagire bagafatwa ku ngufu

Icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, kivuga ko abantu bakabakaba 18 000 bapfiriye muri gereza mu gihugu cya Syria kuva imvururu zo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Assad zatangira muri Werurwe 2011 kugeza mu Ukuboza 2015.

Iki cyegeranyo gishya ngo cyashingiye ku buhamya bw’abantu 65 barokotse iyicarubozo rikorerwa mu magereza yo muri iki gihugu aho abatanze ubuhamya bavuga ku ihohoterwa, iyicarubozo no gukubitwa bakorerwa n’abacungagereza muri iki gihugu.

Uwahoze ari imfungwa yavuze ku kitwa ibirori by’ikaze “welcome parties” aho abafungwa bakubitwa cyane hakoreshejwe inkoni z’ibyuma n’insinga z’amashanyarazi.

Icyi cyegeranyo kivuga ko abantu 17 723 ari bo baguye muri gereza kuva mu kwezi kwa Werurwe 2011 ubwo muri iki gihugu hatangiraga imyivumbagatanyo yo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Bashar Ali Assad, kugeza mu kwezi kw’Ukuboza 2015.

Icyegeranyo kivuga ko nibura imfungwa 10 buri munsi zapfaga, mu kwezi hagapfa abagera kuri 300.

Gusa Leta ya Syria iyobowe na perezida Assad yakomeje kujya ihakana ibyo birego byo kwica urw’agashinyaguro imfungwa.

Iki cyegeranyo kivuga ko ahafungirwa abantu, ahakorerwa igenzura ku mpamvu z’umutekano ‘security checks’ abagore bafatwa ku ngufu n’abacungagereza b’abagabo.

Umunyamategeko witwa  Samer watanze ubuhamya yagize ati: “Badufataga nk’inyamanswa. Bashakaga ko abantu ubumuntu bubashiramo. Nabonye amaraso atemba nk’imigezi sinigeraga ntekereza ko umuntu, ubumuntu bwamushiramo kugeza kuri icyo gipimo.”

Kuva imvururu zatangira muri iki gihugu cya Syria mu mwaka wa 2011  abantu begera ku bihumbi 250 bahasize ubuzima, abarenga miliyoni 11 bataye ibyabo nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • lk

  • ntabwo washingira kubuhamya bw’abantu 65 gusa nyuma uhamye ko 17000 byatikiye. iyi ni statistique ipfuye nta kuri kurimo kbs

Comments are closed.

en_USEnglish