Digiqole ad

Abasirikare b’I Burundi boherejwe mu butumwa bw’akazi bakomeje kwaka ubuhunzi

 Abasirikare b’I Burundi boherejwe mu butumwa bw’akazi bakomeje kwaka ubuhunzi

Hari abasirikare b’i Burundi boherezwa mu butumwa bw’akazi bari kwishakira ubuhungiro

Bamwe mu basirikare b’u Burundi boherejwe mu butumwa bw’akazi mu bihugu bitandukanye birimo ibyo ku mugabane w’Uburayi na Afurika banze gusubira iwabo, bahitamo kwisabira ubuhungiro, batinya ko baramutse batashye bashobora kugirirwa nabi cyangwa bagafungwa nk’uko byagendekeye bamwe muri bagenzi babo.

Hari abasirikare b'i Burundi boherezwa mu butumwa bw'akazi bari kwishakira ubuhungiro
Hari abasirikare b’i Burundi boherezwa mu butumwa bw’akazi bari kwishakira ubuhungiro

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itangaza ko abantu 14 barimo abasirikare n’abapolisi bo umu gihugu cy’u Burundi bari baroherejwe mu butumwa bw’akazi mu bihugu bitandukane, bahisemo kwigumirayo nyuma yo kumva ko bari ku rutonde rw’abashakishwa mu burundi.

Uwitwa Thomas wari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cyo mu ihembe rya Afurika, yatangaje ko yahisemo kwigomeka ku bamukuriye akanga gutaha, kuko afite impungenge z’ibishobora kumubaho aramutse akandagiye mu gihugu cyamwohereje.

Ati “ Ifatwa n’ifungwa ku maherere, iyicarubozo, ubwicanyi bwa hato na hato bikorwa n’abo mu nzego z’ubutasi ndetse n’Imbonerakure. Urwo rubyiruko rwihaye ububasha bwo gufata abasirikare b’u Burundi cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi. Babatera mu miryango yabo, bakabafata, bakabatuka, babakorera iyicarubozo, rimwe na rimwe bakanabica.”

Ubwoba bwabo babushingira kandi ku kuba hari undi musirikare wigeze gufatirwa ku kibuga cy’indege i Bujumbura ubwo yari akubutse mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Hari abandi basirikare babiri baherutse gusaba ubuhungiro muri Ethiopia nyuma y’uko bari basoje amasomo y’ibya gisirikare.

Uretse aba basirikare bagiye baka ubuhungiro mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, RFI ivuga ko hari abandi basirikare n’abapolisi b’Abarundi batse ubuhungiro mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR butangaza ko uyu muryango ukomeje kwitegura ko abasirikare b’u Burundi basaba ubuhungiro bazakomeza kwiyongera.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Col.Gaspard Baratuza yavuze ko amakuru y’aba basirikare bohereje mu butumwa bakaba bakomeje kwaka ubuhunzi ayumva gusa ko atumva impamvu abo basirikare bahunga igihugu cyababyaye.

Col. Baratuza uvuga ko yitandukanyije n’aba basirikare bigomeka ku gihugu cyabo, yamagana ibyakozwe na Col. Adolphe Manirakiza yasimbuye weguye agahita yerekeza kwaka ubuhungiro nyuma yo gusoza ubutumwa bw’amahoro yari arimo muri Centrafrique.

Hari raporo z’imiryango itegamiye kuri leta zikunze gusohoka zitunga agatoki Leta y’u Burundi, nk’iyasohotse taliki ya 12 Kanama ivuga ko abasirikare b’I Burundi bakomeje guhohoterwa.

RFI

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Inkuru z’uburundi turazikunda cyane maze wagera ku itangazamakuru ryo mu Rwanda bikarusha. Ese nta basirikare ba hano iwacu bacika? Ko mutabavuga se? Nta basirikare bacu se bafungwa ntihagire nubimenya? Mwambwira police theos badege ari he niba muzi gutara inkuru? naho se ambasaderi rugira amandini wakoreraga ibujumbura we aba he? Nimujya mutubwira inkuru z’iburundi mujye mwibukako n’iwacu zihari muzitujyezeho nyabuneka.Ibiri kubera iburundi biri guca amarenga kubishobora kuzaba muri kano karere mu minsi iri imbere, abanyarwanda bati inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo kandi ngo uruvuga undi ntirugorama.

    • Kabanza none urumva Ayo makuru ushaka abanyamakuru b umuseke bayandika bakaruraramo?hahah winsetsa.naho ntako bataba bagize.dore nkiyi comment yawe ku igihe.com ntabwo yahita

    • @Kabanza Amandin yagiye he umusa?

      • @Niyo sha, Amandin afite account twitter. Ushaka kumubaza ibibazo byose waba ufite mwandikire kuri twitter. Aragusubiza. Naho ibyo gutera induru ubaza utubazo twuzuye ibihuha ntaho byakugeza.

  • Ambassadeur iyo itaye imirimo biravugwa, iyo ayanze biramenyekana, iyo ahagaritswe nabyo nuko niyo yaba yaraiye ushinzwe za amabassade atanga itangazo kbikanyura mu nama y’abaminisitiri agahagarikwa ariko niba Rugira amandini ushaka kumukura ku kazi we aracyakariho kimwe nuko Sintukamazina w’Uburundi akariho. ubwo rero nawe ngo wari uzanye igihuha???

  • Ese ko mbona muhora mwikoma inkuru zivuga kuburundi kandi biba byanavuzwe kuri za rfi,bbc,reuters,alljazeera nahandi kandi biba ar’ukuri niba bibarya ahantu mujye mwandikira international media munyomoza mureke gusebya media yiwacu ngo yavuze ibitayireba kandi bavuze ibiriho. Wagirango harabafite mu burundi bene wabo bagiyeyo kwica abarundi bamaganye mandate ya gatatu ; so mureke bahunge kuko bene wabo baricwa abandi bagafatwa bakaburirwa irengero kandi baribakomeye mu gisoda. Umuseke courage kubivuga bituma hakumirwa ubwicanyi iyo media zamahanga zabitangaje kandi nabanyiri kubikora iyo bamenyekanye bagabanya ubukana bafite.

  • Reka nibarize abasomyi biyi nkuru: Ese iyo president w’uburundi adashoboye kwitabira inama mpuzamahanga nabagenzi be haricyo aba akimariye abanyagihugu kubateza imbere?

  • @ Steve, wapi ntacyo yabamarira kandi nawe aba atiyizeye ubwe. Impamvu atitabiriye iriya nama yahuje nabagenzi be babayobozi b’Ibihugu by’Afrika, n’uko yigayaga ibyo bamuziho bibi akorera abenegihugu cye kdi agatinya ko babimubazaho, bityo ahitamo kutabiyegereza. Azabiyegereza amaze kumara abo atifuza mu gihugu cye, dore ko nabyita icye bwite da nabafatanya bikorwa be.

  • Niwe wenyine utarayijemo se!!?? Erega sitegeko kuyizamo!!? Cyane Ko ntakizima kigirwamo!!@drubani

Comments are closed.

en_USEnglish