Digiqole ad

Zimbambwe: Perezida Mugabe ntakigiye muri Ghana aho yari ategerejwe cyane

 Zimbambwe: Perezida Mugabe ntakigiye muri Ghana aho yari ategerejwe cyane

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ni we mukuru w’igihugu ushaje cyane ku Isi

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe kuri uyu wa gatanu yasubitse urugendo yagombaga gukorera mu gihugu cya Ghana aho yari kujya gufata igihembo kitwa “Millennium Lifetime Achievement Award” kubera uburyo yayoboye igihugu cye kuva cyabona ubwigenge mu 1980.

Perezida Robert Mugabe  wa Zimbabwe  ni we mukuru w'igihugu ushaje cyane ku Isi
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ni we mukuru w’igihugu ushaje cyane ku Isi

Byari biteganyijwe ko Robert Mugabe yari kuzagishyikirizwa na Perezida Johm Mahama wa Ghana kuri uyu gatandatu i Accra.

Perezida Mugabe w’imyaka 92 yatangiye kuyobora Zimbabwe kuva yabona ubwigenge mu 1980 kugeza n’ubu kandi aherutse kuvuga ko azakomeza kuyobora igihugu kugeza apfuye, aho yateraga utwatsi bamwe mu nshuti ze bamusabaga kwegura.

Gusa nta mpamvu yatanzwe yatumye uru rugendo rw’umukambwe rusubikwa, ariko ikinyamakuru cyo muri Ghana cyatangaje ko abadipolomate ba Zimbabwe bagitangarije ko uru rugendo rwasubitswe kubera impamvu za politike.

Mugabe muri Ghana yari ategerejwe n’abantu benshi ndetse mu murwa mukuru bari bamaze kuhuzuza ibyapa byo kumuha ikaze, abandi bari bafite inyota yo kumva ijambo rye.

Mugabe yari afite uruzinduko rw’iminsi itanu rwari kuba rwatangiye ejo hashize tariki 18-22 Kanama. Mugabe yabaye muri Gahana hagati ya 1955 – 1958 ari umwarimu mu mashuri yisumbuye ari naho yakuye umugore we wa mbere Sally Mugabe ubu utakiriho.

Gusa umuhango wo gutanga ibi bihembo bya LifeTime Africa Achiement Prize wo uzakokeza aho abantu umunani baturuka mu bihugu bitandukanye bari barabigenewe bazabihabwa, muri bo na rutahizamu Emmanuel Adebayor wakiniye Arsenal akaba akinira n’igihugu cya Togo azaba ahari na Tabitha Karanja wo muri Kenya.ya 22.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish