Ahantu hakorerwaga n’abazunguzayi (hawkers) mu gace ka Eastleigh mu murwa mukuru wa Nairobi, wa Kenya, haraye hasenywe n’abapolisi mu gicuku. Abafite amaduka muri ako gace ka Eastleigh bamaze igihe binubira ko abazunguzayi babangamira kubera gutangirira abantu ku muryango w’isoko bakababuza kwinjira kandi ngo bo batanga imisoro. Abafite amaduka bari bafunze amaduka yabo bajya mu myigaragambyo. […]Irambuye
Nubwo nta rwego rwa Leta muri Uzbekistan ruremeza urupfu rw’uwari Perezida w’icyo gihugu, Turukiya yatangaje ko Islam Karimov wari umaze kugeza ku myaka 78 y’amavuko yatabarutse. Karimov yajyanywe mu bitaro igitaraganya mu cyumweru gishize nyuma yo gufatwa n’indwara yo guturika imitsi yo mu bwonko, Leta ya Uzbekistan yatangaje ko arembye. Kuri uyu wa gatanu Minisitiri […]Irambuye
Igisirikare cya Congo,FARDC, kiratangaza ko kuva tariki 25 kugeza 31 Kanama cyagabye ibitero ku nyeshyamba ahitwa Bwito muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya ruguru. Abarwanyi batandatu ba FDLR ngo bariswe, 15 bafatwa matekwa. Ibi bitero ngo byatumye ingabo za Leta zibohoza abantu 46 babanaga n’izo nyeshyamba harimo abana 12. Ingabo za Congo […]Irambuye
Mu gihugu cya Gabon nyuma y’uko uwari Perezida Ali Bongo yongeye gutorwa, akanatangazwa ko ari we watsinze amatora, ibintu bikomeje kuba bibi kurushaho, nyuma y’uko ingoro y’inteko Ishinga Amategeko itwikiwe, kajugujugu yifashishijwe mu kurasa ku biro by’abatavuga rumwe na Leta. Umuyobozi w’abatavugarumwe n’ubutegetsi Jean Ping yatangarije BBC ko abarinzi ba Perezida kuri uyu wa kane […]Irambuye
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Gabon Pacôme Moubelet-Boubeya amaze guhabwa amajwi na Komisiyo y’amatora maze atangaza ko Perezida Ali Bongo Ondimba yatsinze amatora n’amajwi 49.85% naho Jean Ping agira 48.16%. Ibi byakurikiwe n’imyigaragambyo, mu gitondo cyo kuwa kane byavuzwe ko abantu babiri bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo ibahanganishije n’abashinzwe umutekano. Ali Bongo ngo yatowe n’abaturage 177 722 naho Jean Ping […]Irambuye
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 31 Kanama, indege ya Kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere ‘JetBblue’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza kwohereza indege yerekeza muri Cuba kuva muri 1961 nta ndege y’ubucuruzi ikora ingendo hagati y’ibi bihugu. Ibi bibaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi uzaahuuwe nyuma y’imyaka 50 bidacana uwaka, aho ubu bwumvikane […]Irambuye
Mu rugendo rusa n’urutunguranye cyane, Mark Zuckerberg washinze urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yagaragaye mu gihugu cya Nigeria kuri uyu wa kabiri. Nirwo rugendo rwe rwa mbere ruzwi akoreye muri Africa kuva yamenyekana cyane ku isi. Uyu mugabow’imyaka 32 yagaragaye asura imwe mu mishinga y’ikoranabuhanga y’urubyiruko i Lagos nk’uko bitangazwa na BBC. Facebook yashinze mu 2004 ni urubuga […]Irambuye
Abagore 39 bo muri Ghana bari bagiye mu mutambagiro mutagatifu (Hajj) muri Arabia Saoudite basubijwe iwabo batageze i Macca kuko baje badaherekejwe n’abagabo babo cyane bo mu miryango yabo nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe izi ngendo ntagatifu muri Ghana. Abirukanywe barimo abakobwa icyenda bakiri bato n’abandi 30 bakuru ngo batari bafite umugabo ubaherekeje. Muri Arabia Saudite […]Irambuye
Ebisa Ejigu wa Ethiopia kuri iki cyumweru yavuzwe cyane ubwo yarangizaga ari uwa kabiri muri Marathon ya Quebec muri Canada agahira akora ikimenyetso nk’icyo mugenzi we yakoze mu minsi ishize i Rio de Janeiro, kigamije kwifatanya na bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Ethiopia. Iki kimenyetso cyo gusobeka amaboko ibipfunsi bifunze cyakozwe na Feyisa […]Irambuye
*Ati “Natowe, ntegereje umukuru w’igihugu umpamagara akanyifuriza ishya n’ihirwe” I Libreville muri Gabon, Jean Ping uhanganye na perezida Ali Bongo mu matora y’umukuru w’igihugu yatangiye mu mpera z’iki cyumweru dusoje (imyanzuro ya nyuma ntirasohoka), aratangaza ko ari we watsinze, ndetse ko ategereje bagenzi be bayobora ibihugu ko baza kumuhamgara bakamwifuriza umurimo mwiza wo kuyobora Gabon. […]Irambuye