Digiqole ad

Perezida wa Philippines yumva Africa na China byava muri UN bigakora undi muryango

 Perezida wa Philippines yumva Africa na China byava muri UN bigakora undi muryango

Perezida w’ibirwa bya Philippines, Rodrigo Duterte yavuze ko igihugu cye gishobora kuva mu Muryango w’Abibumbye (UN), nyuma y’uko uyu muryango unenze cyane intambara yashoye mu kurwanya ibiyobyabwenge aho UN ivuga ko ibyo akora binyuranye n’amategeko mpuzamahanga. Ndetse we yumva Africa n’Ubushinwa nabyo byayivamo bagakora undi muryano.

Perezida Rodrigo Duterte wa Philippines
Perezida Rodrigo Duterte wa Philippines

Duterte yavuze ko azasaba U Bushinwa n’ibihugu bya Africa gukora undi muryango wabyo. Yashinje UN kuba yarananiwe guhangana n’iterabwoba, inzara no kurangiza intambara ku Isi.

Perezida Duterte, yatorewe kuyobora Philippines muri Gicurasi 2015, yashyizeho igihano cy’urupfu ku bantu bahamijwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge mu gihugu cye.

Umuryango w’Abibumbye wanenze cyane ayo mategeko nk’ahutaza uburenganzira bwa muntu.

Nibura abantu bagera kuri 900 bashinjwaga gucuruza ibiyobyabwenge bamaze kwicwa mu gihe gito gishize Perezida Duterte agiye ku butegetsi tariki ya 9 Gicurasi 2015.

Duterte yanenze ku mugaragaro inzobere za UN zanenze Police ya Philippines kwica abo ikekaho gucuruza ibiyobyabwenge, avuga ko nta bwenge bafite kuko batareba umubare w’inzirakarengane zipfa kubera ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Sinshaka kubatuka. Gusa, umenya ibyiza ari ugafata icyemezo tukava muri UN. Muragoye…..tugomba kuyivamo. Impamvu yo kuva mu muryango wanyu, nta kintu na kimwe mwakoze. Mwageze ku ki mu gihe gishize? Nta na kimwe. Uretse kunenga gusa.”

Perezida Duterte yavuze ko UN yananiwe kurandura inzara, guca iterabwoba no kurangiza intambara zihitana abaturage b’abasivili muri Iraq na Syria.

Ati “UN niba yamvugaho ikintu kimwe kibi, jyewe nabaha ibintu bibi icumi kuri yo. Ndabibabwiye nti ntacyo mu maze [useless]. Iyoba mwakurikizaga ibyo mushinzwe, mwakabaye mwarahagaritse izi ntambara n’ubwicanyi.”

Perezida Duterte avuga ko abona na Africa n’U Bushinwa nabyo bikwiye kuva muri UN bigakora undi muryango bikawuha integeko bikanafata ingamba zo kugera kubyo biyemeje.

Umunyamabanga Mukuru wa UN, Ban Ki-moon n’Urwego rushinzwe ibyo kurwanya ibiyobyabwenge muri UN, (Office on Drugs and Crime, UNODC) bamaganye itegeko rya Perezida Duterte bavuga ko rigamije kwica abantu benshi kandi bikaba binyuranyije n’amategeko n’amahame y’uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana.

Perezida Duterte yarahiriye kuyobora igihugu muri Kamena 2015 nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi menshi cyane.

Mbere yo kuba Perezida, yabaye Umuyobozi w’umujyi wa gatatu utuwe na benshi muri Philippines wa Davao, yawuyoboye imyaka 22 aho yari yarashyizeho amategeko akomeye, kandi agatanga ibihano bikomeye, bamuhimba “The Punisher”.

BBC

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Nanjye nsanga UN ibihugu byayivamo bikawurekera USA hamwe nabagaragu bayo.

    • Njye ntitaye ku miyoborere y’uriya mugabo President wa Philippines watanze kiriya gitekerezo cyo kuva muri UN, ndasaga igitekerezo cyo ubwacyo ari cyo. UN ibeshejweho na ba Mpatsibihugu kuko nibo bayiha amafaranga, amerika yo ubwayo ishyiramo arenze 50%, bivuze ko UN ibereyeho kubahiriza inyungu za ba mpatsibihugu hirya no hino ku isi ntibereyeho kuzana amahoro n’amajyambere ku isi. Niyo mpamvu ibihugu bikennye cyaye cyane ibyo muri Africa byakagombye kuvamo kuko nta nyungu n’imwe bikuramo.

  • Eh! NYAMARA UMENYA UBUHANUZI BUTANGIYE; IBAZE UN, WB, IMF, EU, FIFA, NATO,…., BISHWANYUTSE?
    MBEGA AKAGA!!!!

  • Rwose Duterte avuze ukuri. Ikibura nuko Abanyafurika twakiriye agakiza …ntabwo twakwifatanya n’abantu bagisenga ibigirwamana. Abashinwa nibabanze bezwe ubundi dukorane.

    • Wagirango uvuye kozwubwonka na Gitwaza.

    • Banza ukurikirane witonze amakuru y’abantu barashwe muri quartiers z’i Manilla bazira gusa kuba baketsweho gucuruza cg kunywa ibiyobyabwenge. Just kuba za maneko ziguketse, bagahita bakurasa ukagwa aho ku muhanda, abawe bakajya gushyingura. Mu mezi 6 gusa amaze kwica abantu 800. Ubwi ni ukuvuga abantu 130 buri kwezi cg se abantu 45 buri munsi mu mujyi. Muri abo bicwa bose kandi, ntabwo abaruhinga cg abarutunda (harimo abategetsi benshi) barugeza mu mujyi bicwa.

      http://www.dailymail.co.uk/news/article-3741589/Drug-dealers-Philippines-killed-streets-Manila.html

      Uyu ni umusazi, yagombye guhita avanwa ku butegetsi, akagezwa muri prison nayo ikamuvuza, naho ibyo kwitwaza Afrika na China ni ukuyobya uburari. Niba ategereje ko UN ariyo izaza kuvana urubyiruko rwe mu bukene n’ubujiji bituma bishora mu biyobyabwenge azarinda apfa atabibonye kandi na UN idasenyutse cg na Philippines ngo ivemo

      • Ndizera ko uramutse uri muri Philipines ukabona ko nta mikino wahita uhagarika imishyikirano yose wagiranaga na Drugs, hanyuma ikindi wiyibagiza ni imibare y’abapfuye bazize izo drugs(consumers). usome report iri hano https://www.drugabuse.gov/related-topics/trends-statistics/overdose-death-rates muri 2014 yerekana ko abishwe no drugs bagera kuri 10,000. hanyuma usome niyi http://alcoholrehab.com/drug-addiction/drug-addiction-in-the-philippines/ birakwereka ko kuba hapfa abantu 800 cg 5000 barashwe mu mwaka umwe, hanyuma ikurikiyeho hakajya hapfa 100 ku mwaka bishwe na Drogue(consomateurs) nkeka ko ari byo byaba byiza ku muyobozi ukunda abaturage be. naho UN yo Drusg ivuyeho nayo byayibangamira nta kindi. My Opinion.

      • ubwo nawe ng’uravuze,!!!byarakurenze nawe wasanga niyi msg uyanditse uri mubizunga.

      • aliko ntukishinge ibyo ibi binyamakuru bwa western byirirwa byandika, kuko badashaka.
        ni ryari wari wabona banditse neza kuri africa cg Asia batavuga rumwe!
        ibi byose ni politics yo kwerekana ko ibintu byacitse ngo bakomeze bayobore isi.

      • Ubwo wabona wizera na ziriya report za Human right watch na Amnesty Ineternational, zibereyeho guharabika africa gusa, ko ntacyo barakora ngo bahagarike intambara bateje mu barabu, ahubwo bakomeza kwica abantu b’inzira karengane, bakaba baduteza intagindwa gusa!
        Boko Haram, Al-shabab, Al-qaida, za ISIS, uzi zarashinzwe nande, iyi mitwe, imyinshi sibo bayishinze, none bakaba barananiwe kuyi managing!

      • Unva wowe Madona,, sibyiza ko utuka perezida ngo n’umusazi…… ahubwo ndabona wowe umurengeje. Urifashisha ikinyamakuru nka Daiky Mail ukumva ko aribo bavuga ukuri kurusha Perezida w’igihugu.
        Ikibazo nuko uvuga gusa utaragera i Manila ngo urebe ibihavugwa. I doubt kure waba waragiye ni i bugande. Jye nabaye i Manila imyaka 4, nzi neza ikibazo cy’ibiyobyabwenge birigariya. Perezida kubirwanya afite ishingiro,,,, vanaho amagambo gusa mutamikwa na Daily Mail n’ibindi binyamakuru bya mpatsibihugu

    • Nonese Africa n’Ubushinwa mukorana mu kwemera Imana.
      Abanyafurika bose ntibemera imana zimwe kimwe n’abanyaburayi, abanyaziya n’abandi. Ushake ikindi icyo cyo si cyo ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bibanira. Urakoze.

    • Kwezwa niki Emmanuel? ko turi muri UN se irejejwe? ntanimpamvu yo kuvanga iyobokamana n’imibanire y’ibihugu. gusa njye numva UN imaze gusaza hari hakenewe ivugururwa

  • Uriya Prezida wa Philipines ibyo avuga byuzuye uburyarya. Abashinwa se imibanire yabo na Philippines ntayizi? Guhera muri 1970, Abashinwa bemeza ko kilometero kare milyoni eshatu mu Nyanja ya Pacifique, icyo bita Mer de Chine MĂ©ridionale, ko hose ari ah’u Bushinwa. Kandi ahongaho hari ibirwa n’amazi by’ibihugu nka Philippines nyine, Vietnam, Taiwan, Malaysia na Brunei. Baba batabanye neza ari abaturanyi, ngo nibaze bifatanye na Afrika y’iyo bigwa bakore undi muryango utari Loni? Mu kubana nabi n’abaturanyi, utazi Abashinwa azababaze abayapani bagipfa ibirwa bya Senkaku, cyangwa Abanyakoreya bakoreye amarorerwa mu mateka yabo. N’abarusiya bakozanyijeho mu myaka ya za 1960, bapfa ibirwa bya Oussouri, Zhenbao na Damanski, hafi gukoresha ibitwaro za kirimbuzi, kugeza ubwo bumvikanaga ku mipaka yabo muri 1991.

    Ariko na n’ubu bose baba bakubita urutoki kiu rundi, nk’abashinwa bareba Kamtchatka y’Abarusi idatuwe cyane bakumva bayitwara. Tekereza nko kuba badacana uwaka n’u Buyapani kandi bafitanye inyungu nyinshi z’ubucuruzi, usibye ko ku bijyanye n’abayapani na bo babakoreye amabi menshi mu mateka.

    Igituma abenshi mu bayobozi ba Afrika bakangurira abaturage babo kutareba i Burayi no muri Amerika ngo bahange amaso U Bushinwa na Aziya muri rusange, kandi bo abana babo n’imiryango yabo bahora basiragira muri ibyo bihugu by’u Burengerazuba bw’isi, nuko bazi ko i Burasirazuba nta wubabaza iby’imiyoborere yabo no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamumntu.

    Umushinwa, umunyakoreya cyangwa umuhinde, baraza babona business zabo zigenda neza iby’uburenganzira bw’abaturage ugasanga ari ntacyo bibabwiye. Kwiyaka abanyaburayi n’abanyamerika ukishyira mu maboko y’abashinwa, ni nko guhungira ubwayi mu kigunda, cyangwa kubona inkuba isinziriye ukagira ngo witoreye isake wa mugani w’abanyarwanda.

    Muri Afrika ntibaje barwana, baza bucece, bikorera imihanda, ntibasubireyo bagashinga za butike na resitora, ari nako Leta yabo ibashyigikira bagatera imbere vuba, izana n’abandi mu rwego rw’ibikorwa remezo n’ubutwererane. Ariko iturufu nyamukuru, abashinwa bayishyize mu kugura ubutaka bhingwa muri Afrika, ku buryo kuri hegitari miliyoni hafi 50 zaguzwe hagati ya 2010 na 2015, 70% ari iz’abashinwa.

    Niko bashora no mu mahoteri n’ibindi, dukoma amashyi ngo twateje imbere ishoramari. Umunsi bazabona batugejeje mu biganza byabo ntaho twabacikira, ni bwo muzabona isura yabo nyakuri.

  • umva uyumugabo ashobora kuba yarwaye stress ariko bashobora kyumwigisha ibijyanye na united nations niba ataranyoye ibiyobyabwenge yakwigarura kubyo avuga kuko iyo ugiye kureba usanga mugihugu cye ari miborogo aratinya ko hari staff ba nation UN babibona ugasanga bimuteje ikibazo

  • @Safi Ko utatubwiye isura nyakuri y’abashinwa tuzabona nibamara kutugeza.mu biganza byabo?

  • Akahe kaga? Ahubwo ko biriya byose ari ibyo guheza ibihugu bimwe na bimwe mu bucyene budashira! Nihe wabonye igihugu gihabwa inkunga ya WB, UN, IMF imyaka igashira irenga 50 kitarigenga mu by’ubukungu?! Ni gute ingabo zabUN zibungabunga amahoro zishobora kumara imyaka irenga 15-20-30 amahoro ataragaruka?! Urugero ni ingabo za UN ziri muri SAHARA-MOROCO zimazeyo imyaka irenga mirongo itatu niba atari mirongo ine!Uriya muryango urashaje hakwiye gushakishwa undi mushya cg ibiri kuburyo buri gihugu kijya muwo kiyumvamo neza.

  • Mwe mwavuze ibyo byose mushobora kebab mwibera aho ibiyobyabwenge ari bike cyangwa bitaba umuntu arabibura Akita abantu yaba yabibonye nabwo akica abandi abatwara amamodoka bagonga abantu, unabashed ufite um wa na umwe uhasanga bbarabimwihisha kugirango babone amasoko, jye mbona are intambara nkiyindi. UN nayo buriya se ahubwo ibaho? Niba ibaho ntabwo irengera afrika koko bayisenya UN erebera.nace drugs mu gihugu, Niba ufitanye isano nazo wihangane nawe urabizi ko atarinziza .

  • TETA,
    UVUZE UKURI RWOSE.

Comments are closed.

en_USEnglish