Digiqole ad

Uganda: Umunyarwanda ufungiye gucuruza amahembe y’inzovu ya miliyoni 3$

 Uganda: Umunyarwanda ufungiye gucuruza amahembe y’inzovu ya miliyoni 3$

Emile Kayumba ukekwaho gucuruza amahembe y’inzovu binyuranyije n’amategeko

*Aya mahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyari 10 mu Shilling ya Uganda,

*Uyu mugabo witwa Kayumba ahakana ibyo aregwa byo gucuruza amahembe y’inzovu binyuranyije n’amategeko.

Umucuruzi w’Umunyarwanda witwa Emile Kayumba, afungiwe muri Gereza ya Luzira akekwaho gucuruza amahembe y’inzovu mu buryo buteme n’amategeko.

Emile Kayumba ukekwaho gucuruza amahembe y'inzovu binyuranyije n'amategeko
Emile Kayumba ukekwaho gucuruza amahembe y’inzovu binyuranyije n’amategeko

Mu 2013, Ikigo gishinzwe Imisoro n’amahoro muri Uganda (URA) cyafashe ibice by’amahembe y’inzovu 832 apima Kg 3,000.

Ayo mahembe y’inzovu yari ahishwe mu ikamyo ya Sosiyete yitwa Ken Freight Forwarders nk’uko ikinyamakuru The Monitor kibitangaza.

Kayumba, uyu yafashwe ku wa kane w’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege cya Entebbe, agezwa mu Rukiko rushinzwe kurwanya ibyaha bya Ruswa, rutegeka ko aba afunzwe kugeza tariki 25 Kanama kubera ibyo ashinjwa.

Ashinjwa ibyaha bibiri byo gucuruza ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’itegeko ry’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba rigenga imipaka ryo mu 2004, no gucuruza hanze nta ruhushya abifitiye amahembe y’inzovu, bikaba biciye ukubiri n’itegeko rirengera ibidukikije n’inyamaswa zo mu ishyamba muri Uganda.

Kayumba yagerageje gusaba umucamanza Mukuru, Patricia Amoko, ko yakwemera ko atanga ingwate akarekurwa. Kayumba ahakana ibirego byose aregwa.

Umucamanza Amoko yanze ingwate ya Kayumba, avuga ko uyu uregwa ari umunyamahanga bityo ingwate ye ikaba itari mu mbago z’urukiko rufite ikirego.

Uyu mwanzuro w’Urukiko wo kwanga ingwate ngo waturutse ku cyifuzo n’ubusabe bw’Umushinjacyaha uhagarariye Uganda Revenue Authority (URA), Haruna Mbeeta, wabwiye urukiko ko Kayumba uregwa yafashwe nyuma y’imyaka itatu kubera ko yari yaratorotse ubutabera.

Mbeeta kandi yasabye Urukiko guha agaciro ingano y’amahembe y’inzovu yafashwe afite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari ya America ($ 3M), n’uburemere bw’ibihano bigenwa ku byaha bibiri aregwa, aho kimwe gishobora gufungirwa imyaka itanu ku uwo gihamye, ikindi kikaba imyaka irindwi.

Gusa, Kayumba ahakana ibyaha akavuga ko amahembe y’inzovu yafatanywe yari yayaranguye muri Congo Kinshasa akayanyuza ku mupaka wa Bunagana mu buryo bwemewe n’amategeko.

The Monitor

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nyine yayavanye muri Kongo dore ko ari naho ziba nyinshi kandi business yabyo hariyaho ntakibazo. None se niba nta nzovu yishwe mu Rwanda cga iBugande mwe murashya mwarur’iki? Niba Kongo ntacyo itaka. Mureke mzehe yikorere business ntaumushinja ko yabuze inzovu mu gihugu cye. Ubona iyo afatwa na banyirubwite di? Ba contre succès gusa (bamwenda ntunguka).

  • Amakosa n amakosa ubwo nyine yahakinnye nabi niba adafite plan B? ????????

  • Iki gisaza ko gishaje nabi, ubu imyaka 12 kiazayirangiza diabete itagitsinzemo ? Ni get rich or die trying to.

Comments are closed.

en_USEnglish