Uwahoze ari Visi Perezida muri Sudan y’Epfo, akaba akuriye inyeshyamba, Dr Riek Machar yabashije guhungira mu gihugu cyo muri Africa y’Iburasirazuba nk’uko abo mu nyeshyamba ze babivuga. Riek Machar yavuze mu murwa mukuru Juba, nyuma y’imirwano ikomeye mu kwezi gushize hagati y’ingo za Leta zishyigikiye Perezida Salva Kiir n’inyeshyamba ze. Umuvugizi wa Dr Riek Machar, […]Irambuye
*Minisitiri w’Ubutabera avuga ko ibi atari uguca inkoni izamba Nyuma y’ivugurura ry’itegeko rihana muri Turkey ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, leta y’iki gihugu irateganya kurekura abantu basaga ibihumbi 38 bari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Tayyip Erdogan. Ibi kandi bibaye mu gihe Perezida Erdogan yakunze gusabwa kenshi ko yaca inkoni […]Irambuye
Umukandida uhagarariye ishyaka rya Republican mu matora ya Perezida muri America, Donald Trump yongeye guhindura abagize itsinda ryo kumwamamaza ku nshuro ya kabiri nyuma y’amezi abiri, ashyiraho uzaba Ushinzwe ibikorwa n’Umuyobozi wabyo (Manager and CEO). Pollster Kellyanne Conway ni we wagizwe umuyobozi ushinzwe kwiyamamaza (Manager) naho Stephen Bannon wo ku Rubuga rwa Internet (Breitbart News) […]Irambuye
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zimuye abanyururu 15 bari bafungiwe muri gereza ya Guantanamo Bay, bakaba bajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu . Ibiro by’igisirikare cya Amerika (The Pentagon) byatangaje ko iyimurwa ry’abanya-Yemen 12, hamwe n’abanya-Afghanistan 3 ryagabanyije umubare w’abanyururu bafungiye muri gereza ya Guantanamo, muri Cuba. Muri Guantanamo, imwe mu magereza avugwaho […]Irambuye
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Uganda, yemeje ko Kale Kayihura, Umuyobozi wa Polisi atazakurikiranwa mu nkiko nyuma yo kwanga kwitaba urukiko kubera ibyaha Polisi ayoboye iregwa byo guhutaza abatavuga rumwe na Leta. Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, Aboubakar Jeje Odongo yavuze ko Umukuru wa Polisi atazakurikiranwa mu nkiko, nka we ubwe kubera ko ngo […]Irambuye
Amakuru ava i Burundi aremeza ko muri station icyenda zigurisha ibikomoka kuri Petrol mu mujyi wa Gitega wa kabiri muri icyo gihugu, nta gitonyanga cya Essence kiharangwa, gusa ngo gasoil yo iraboneka. Ku isoko ritemewe kugurwaho Essence, L 1 yageze ku mafaranga ibihumbi bine y’u Burundi (FBU 4 000). Iri bura rya Essence ryatangiye guteza […]Irambuye
Edgar Lungu wari Perezida w’inzibacyuho wa Zambia niwe umaze gutorerwa kuyobora iki gihugu ku manota 50,3% mu matora yari akomeye cyane kuko abo ku ruhande rutavuga rumwe bavugaga ko gutinda gutangaza amajwi ari ikimenyetso ko ari kwibwa. Hakainde Hichilema bari bahanganye cyane ku cyumweru nimugoroba yatangaje ko Komisiyo y’amatora yatinze gutangaza ibyavuye mu itora kuko […]Irambuye
Mu majyepfo y’Ubusuwisi umugabo yatwitse abantu ari muri Gari ya moshi hapfa umugore w’imyaka 34 n’uyu mugabo w’imyaka 24 bombi bazize ubushye. Uyu mugabo ngo nyuma yo gushumika muri gari ya moshi ngo yatangiye no kugenda ajombagura abantu icyuma ndetse yanagiteye umwana w’imyaka itandatu gusa, abantu bane ubu bari mu bitaro nk’uko bivugwa na AFP. […]Irambuye
Yambaye gakoti ka sport ka marque ya Puma yicaranye n’umuvandimwe we Perezida wa Cuba Raul Castro ndetse na Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, Fidel Castro yagaragaye mu nzu y’imyidagaduro yitwa Karl Marx muri Havana, Cuba mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 90. Ubusanzwe uyu mukambwe agaragara gacye cyane muri rubanda. Ibiro ntaramakuru DPA bivuga […]Irambuye
Inyeshyamba z’Umutwe wa Kiyisilamu za Boko Haram zerekanye video igaragaza bamwe mu bigaga ku ishuri ry’abakobwa mu mujyi wa Chibok. Abakobwa bagera kuri 50 berekanywe bari kumwe n’umugabo ufite imbunda asaba ko abarwanyi bafashwe na Leta barekurwa kugira ngo n’abo bakobwa babe barekurwa, ndetse yavuze ko hari bamwe mu bakobwa bishwe mu bitero by’indege za […]Irambuye