Turukiya: Igitero cy’ubwiyahuzi mu bukwe cyahitanye 30 gikomeretsa 90
Igisasu cyaturikiye mu bukwe bwaberaga hanze mu Majyepfo ya Turukiya mu mujyi wa Gaziantep cyahitanye abantu 30abandi 94 bashobora no kurenga, barakomereka nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.
Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko umutwe wa Islamic State (IS) ushobora kuba ari wo wakoze icyo gitero, nubwo havugwa ko umwiyahuzi ari we witurikirijeho icyo gisasu agambiriye guhitana abantu bari mu bukwe.
Gaziantep, ni umujyi wiganjemo Kaminiza, uri hafi y’urubibi n’igihugu cya Syria, ahakekwa ko umutwe wa IS ufite uduce wigaruriye.
Umunyamakuru wa BBC, Seref Isler, ukorera mu mujyi wa Gaziantep, avuga ko uyu mujyi wari witeguye ibyaba na mbere y’iki gitero kuko hashize igihe umutwe wa IS uhanganye n’ingabo z’aba Kurde bo muri Syria hafi y’uyu mujyi.
Mu kwezi kwa Gicurasi, umwiyahuzi bivugwa ko afitanye isano n’umutwe wa IS yahitanye abapolisi babiri mu mujyi wa Gaziantep.
Igitero gikomeye cyane giheruka kubera muri Turukiya ni icyo mu Ukwakira 2015, aho abantu basaga 100 biciwe mu bitero bibiri by’ubwiyahuzi ku murwa mukuru Ankara, ibitero byagabwe ku bo mu bwoko bw’aba Kurdes barimo basaba ko amahora aramba.
BBC
UM– USEKE.RW
3 Comments
Imana ibahe iruhuko ridashira. Ntihagire uvuga ko cyakozwe n’abayislamu, kuko Islamu ari idini ry’amahoro.
Ni idini y’ubujiji, ubwicanyi n’urugomo. None ushatse kuvuga ko Salafists kimwe n’akana kayo wahabism atari abayislamu ? Aho niho mudukinira agakino, ariko iyo badusanze muri bus barabanza mwe bakabashyira ku ruhande ubundi bakaturasa, mwe mugasigara.
Iyi demagogie yagombye gucibwa mu isi yo mu kinyejana cya 21. Abategetsi bose bari bwakwiye kujya kwigira kuri Angola.
ANGOLA YABIGENJE ITE?
Comments are closed.