Digiqole ad

Umuhanga Stephen Hawking ati “Ngenda mbona ko tutari twenyine mu isanzure”

 Umuhanga Stephen Hawking ati “Ngenda mbona ko tutari twenyine mu isanzure”

Stephen Hawking ni umwe mu bantu ba mbere ubu isi ifite b’abahanga mu bugenge, benshi bamufata nk’uwa mbere

Stephen Hawking ubu afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi mu bariho uzi cyane ubugenge (physics) yatangaje ko abatuye isi bakwiye kwitondera kwereka aba ‘aliens’ ko duhari, kuko ngo ibyo binyabuzima bindi bishobora kuba biturenze cyane mu ikoranabuhanga n’imbaraga. We yemeza ko uko agenda akura abona ko abatuye isi atari bonyine mu isanzure.

Stephen Hawking ni umwe mu bantu ba mbere ubu isi ifite b'abahanga mu bugenge, benshi bamufata nk'uwa mbere
Stephen Hawking ni umwe mu bantu ba mbere ubu isi ifite b’abahanga mu bugenge, benshi bamufata nk’uwa mbere mu bariho ubu

Muri film igiye gusohoka ku bumenyi nk’ubu Stephen Hawking avuga ko nituramuka tubonanye na bariya ba ‘Aliens’ guhura kwacu bizamera nk’igihe Christopher Columbus ahura bwa mbere n’abari batuye umugabane wa America ati ‘ibintu ntibyagenze neza.”

Iyi film yiswe  “Stephen Hawking’s Favourite Places” agenda yereka abantu ahantu hatanu muri Cosmos yageze ari mu kigendajuru kitwa  SS Hawking.

Hawking yageze iruhande rw’umubumbe witwa  Gliese 832c ngo usa n’ushobora guturwa uherereye ku myaka y’urumuri 16 (1.514e+14  Kilometres)  uvuye ku isi.

Ati “Umunsi umwe tuzabona ikimenyetso (signal) kivuye ku mubumbe nka Gliese 832c, ariko dukwiye kugira amakenga yo gusubiza.

Hazaba hari ibikomeye cyane bishobora kutubona nk’abadafite agaciro kurusha uko tubona za bacteria.

Uko ngenda nkura ngenda ndushaho kubona ko tutari twenyine. Nyuma y’imyaka yose nibaza, ubu ndi gukora ibishobora byose ngo isi imenye ukuri.” Ni ibyo yatangarije ikinyamakuru The Guardian.

Nibwo bwa mbere Stephen Hawking yaburiye abantu kuri ba ‘Aliens’ ngo bashobora kuba ari akaga ku buzima bw’abatuye isi.

Ubu yatangije umushinga ‘Breakthrough Listen project’ wo kugenzura inyenyeri zirenga miliyoni hafi y’isi niba nta n’imwe iriho ubuzima.

Umwaka ushize yavuze ko niba hari abandi batari twe batuye mu isanzure babona imibereho yacu bagoba kuba bari imbere yacu imyaka za miliyari na miliyari mu iterambere rya muntu.

UM– USEKE.RW 

4 Comments

  • Injury nkizi nisawa cyane!

  • Inkuru nkizi nisawa mukomerezaho

  • uyu mugabo nawe hamwe n’ubwenge afite buhambaye ngo ntajya yizera imana ko iriho,
    none atangiye kugira ubwoba ko hari ibindi biremwa biriho kd biturenge ubumenyi n’ubuhangange.
    byonyine uko ameze,ubumuga afite bwatumye yangirika umubiri we ntashobore kugenda uretse kwicara mu kagare,ntashobore kuvuga uretse gukoresha mudasobwa akaba ariyo isohora ijwi rye, hamwe n’ibyo byose niwe muhanga uriho kurusha abandi mu bumenyi bw’isanzure(physique)
    IMANA IGIRANEZA,IMANA N’URUNDO

  • Imana izamwiyereka mureke kd niko babaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish