Digiqole ad

Abimukira bajya i Burayi bagiye gutuma hahangwa imirimo 100 000 muri Ethiopia

 Abimukira bajya i Burayi bagiye gutuma hahangwa imirimo 100 000 muri Ethiopia

Theresa May Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza asanga uyu mushinga uzafasha ibihugu bikennye kwitura umuzigo w’impunzi

U Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Banki y’Isi, byatangaje umugambi wo guhanga imirimo mishya 100 000 mu gihugu cya Ethiopia mu rwego rwo kugira icyakorwa ku kibazo cy’abimukira bagana i Burayi ari benshi.

Theresa May Minisitiri w'Intebe w'U Bwongereza asanga uyu mushinga uzafasha ibihugu bikennye kwitura umuzigo w'impunzi
Theresa May Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza asanga uyu mushinga uzafasha ibihugu bikennye kwitura umuzigo w’impunzi

Muri iki gihugu ngo hazubakwa ahantu habiri hagenewe guhsyirwa inganda, ibikorwa bizatwara akayabo ka miliyoni $500 (£385m).

Igihugu cya Ethiopia, cyatanze igitekerezo cy’uyu mushinga kizatanga akazi ku mpunzi 30 000.

Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza, Theresa May yatangaje ko uyu mushinga ushobora kuba urugero rwiza mu gufasha ibihugu bikennye kuba byakwakira umubare munini w’abimukira bashaka kujya i Burayi.

Igihugu cya Ethiopia gifite abantu basaga 700 000 bashaka ubuhungiro, muri bo abenshi ni abo muri Sudan y’Epfo, Eritrea na Somalia.

Aya masezerano yatangajwe ku wa gatatu mu nama ya UN yaberaga i New York yiga ku kibazo cy’impunzi, hemejwe ko inguzanyo izatangwa na European Investment Bank (EIB), na Leta y’U Bwongereza, na Banki y’Isi.

Ethiopia yemeye kuzaha uburenganzira bwo gukora ku mpunzi mu gihe amategeko atajyaga azibyemerera.

Mu myanya y’akazi yindi izaba ihari ikazagenerwa urubyiruko rwo muri Ethiopia rwinshi rutagira akazi.

Perezida wa European Investment Bank, Werner Hoyer yatangaje ko Ethiopia ari hamwe mu hantu abimukira bashaka kujya i Burayi babanza guca.

Ati “Umushinga nk’uyu ufasha abantu kuba baguma hafi y’iwabo, ariko ukaba n’amahirwe yo kugera ku iterambere.”

Ethiopia icumbikiye impunzi nyinshi zikomoka muri Africa, abenshi ni abo muri Sudan y’Epfo, Eritrea na Somalia, babanza kujya muri Africa y’Amajyaruguru, nyuma bagaca mu nyanja ya Mediterranee berekeza ku mugabane w’U Burayi.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish