Digiqole ad

Hague: Gen Ntaganda uregwa ibyaha by’intambara yahagaritse kwiyicisha inzara

 Hague: Gen Ntaganda uregwa ibyaha by’intambara yahagaritse kwiyicisha inzara

Jean-Bosco Ntaganda ahakana ibyaha byose aregwa

Jean Bosco Ntaganda wari ukuriye inyeshyamba za CNDP mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yari amazemo ibyumweru bibiri mu cyumba cya gereza ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu mujyi wa Hague, mu Buholandi.

Jean-Bosco Ntaganda ahakana ibyaha byose aregwa
Jean-Bosco Ntaganda ahakana ibyaha byose aregwa

AFP ivuga ko Ntaganda wari warahimbwe akazina ka “The Terminator”  bitewe n’ibikorwa bibi akekwaho ko yakoreye muri Congo Kinshasa, yari yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yerekana uburyo afunzwe nabi no kuba adasurwa n’abo mu muryango we.

AFP yasubiye mu byatangajwe n’umwunganira mu mategeko, Me Stephane Bourgon avuga ko Ntaganda yongeye gutangira kurya.

Me Stephane Bourgon yatangarije AFP ko “Ibintu bigenze neza, umugore wa Jean Bosco Ntaganda azaba ari mu mujyi wa Hague kuri uyu wa kane akazabasha kubonana na Ntaganda, ahantu hiherereye, bikaba bihura n’ibyo Ntaganda yifuzaga.”

Jean Bosco Ntaganda yahakanye ibyaha byose 18 aregwa birimo ubwicanyi, kwinjiza abana mu gisirikare no guhohotera abagore n’ubucakara bushingiye ku gitsina.

Tariki ya 18 Werurwe 2013 Ntaganda yishyikirije Amabasade ya America mu Rwanda, tariki ya 22 Werurwe 2013 agezwa ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uburenganzira n’amategeko byabo byahindutse kugira ngo babyemere? Ubushishozi no kutabogama baribarabitije nde?

Comments are closed.

en_USEnglish