Digiqole ad

I Kampala undi muntu yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura ntiyapfa

 I Kampala undi muntu yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura ntiyapfa

Yasimbutse ashaka kwiyahura agwa ku mudoka ntiyaofa, ngo nakira azaryozwa icyaha cyo gushaka kwiyambura ubuzima

*Ngo natora ka mitende azahita ajyanwa mu nkiko kubera gushaka kwiyahura…

Umuvugizi w’igipolisi I Kampala, Emilian Kayima yavuze ko kuri uyu wa kane umusore utaramenyekana uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 yakomeretse bikabije nyuma yo gusimbuka ava mu igorofa ndende ashaka kwiyahura.

Yasimbutse ashaka kwiyahura agwa ku mudoka ntiyaofa, ngo nakira azaryozwa icyaha cyo gushaka kwiyambura ubuzima
Yasimbutse ashaka kwiyahura agwa ku mudoka ntiyaofa, ngo nakira azaryozwa icyaha cyo gushaka kwiyambura ubuzima

Uyu mugabo wasimbutse ava mu igorofa hejuru izwi nka Golden City, yaguye ku mudoka ifIte pulaki ya UAS 797K yari iparitse imbere y’iyi nyubako.

Umuvugizi wa Police y’I Kampala, Emilian Kayima avuga ko uyu musore wakomeretse bikabije yahise ajyanwa kuvurizwa mu bitaro bya Mulago.

Kayima avuga ko uyu musore wavunitse bikabije naramuka atitabye Imana azahita ajyanwa mu nkiko kugira ngo ashinjwe icyaha cyo gushaka kwiyahura.

Ati “ Turamwifuriza gukira ariko mu gihe gito namara kuva mu bitaro tuzamurega icyaha cyo kwiyahura.”

Abantu bari bateraniye I Kampala aho uyu mugabo yakoreye ibi, bemeje ko yashakaga kwiyahura Imana igakinga akaboko.

Ibi bibaye hashize igihe gito undi musore witwa Mustapha Lule w’imyaka 17 asimbutse aturutse ku gasongero k’igorofa ya Mabirizi Complex ashaka kwiyahura ariko na we agwa hejuru y’imodoka. Na we ategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera ngo aryozwe icyaha cyo gushaka kwiyambura ubuzima.

Ingingo ya 210 yo mu gitabo cy’amategeko ahana muri Uganda ivuga ko umuntu wese ugerageje kwiyambura ubuzima bihanishwa gufungwa ku gifungo kigera ku myaka ibiri.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish