Digiqole ad

Obama yasabye Israel guhagarika kwigarurira ubutaka bwa Palestine

 Obama yasabye Israel guhagarika kwigarurira ubutaka bwa Palestine

Obama muri UN.

Mu ijambo rya nyuma yavugiye mu nama rusange y’Umuryango w’abibumbye (UN) nk’Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Barack Obama yasabye ko Israel ihagarika ibikorwa byo kwigarurira ubutaka bwa Palestine no kubwubakaho amazu. Ngo Israel ntizakomeza kugira Abanya-Palestina ingaruzwamuheto.

Obama muri UN.
Obama muri UN.

Barack Obama uzasoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu Ugushyingo uyu mwaka, yavuze ko ubundi umubano mubi hagati ya Israel na Palestine uterwa n’uko Israel yigarurira ubutaka bwa Palestine, hanyuma nayo ikayihimuraho ikora ubukangurambaga bwo kwanga Abayahudi na Leta ya Israel.

Perezida Obama yabwiye abitabiriye inama rusange ya UN ko muri iki gihe bidakwiriye ko hari igihugu cyangwa ubwoko bw’abantu bumva ko burusha abandi ubumanzi, ko aribo bagomba kubagenera uko baramuka, kuri we ngo ibi bihabanye n’ubwigenge bwa muntu ndetse ngo ntibigezweho muri iki gihe aho ibihugu bigomba gufatanya mu iterambere rusange.

Ibinyamakuru byo muri Israel binyuranye, yanditse ko Obama yavuze ko Israel itagomba gukomeza gufata ubutaka bwa Palestine cyangwa ngo igumane burundu ubwo yamaze gutwara.

Obama yanenze abitwaza amadini bakagirira nabi abandi batayahuje, agaya abahohotera abatinganyi, kandi anenga abakora ihohora iryo ari ryose kuko ngo bituma imirunga ihuza abatuye isi ariko bafite ubudasa idohoka bityo isi ikadindira mu bice byinshi.

Yongeyeho ko mu Burasirazuba bwo hagati ari hamwe mu hantu hagaragara akarengane gakomeye gakorerwa ibihugu bimwe, ndetse n’amatwara yo gutsimbarara ku k’ejo (fundamentalism).

Obama yasabye abayobozi b’Isi kugira umutima wa kimuntu bagafungurira imipaka impunzi za Syria na Yemen kuko ngo nabo ari abantu bashaka aho baba batekanye.

Agaruka ko mimerere y’ubukungu bw’Isi muri iki gihe, Obama yavuze ko hagaragara ubusumbane bukabije buterwa no kwikubira kw’abakire bake, bigatuma urubyiruko rubaho mu bukene no mu bwihebe.

Ati: “Muri iyi si aho ubukungu bwose bwihariwe na 1%, nta mahoro azaboneka mu gihe 99% babaho nabi.”

Perezida Obama yagiye ku butegetsi muri 2009 ubwo yari asimbuye Georges W Bush. Kuva yajyaho yakoze byinshi mu bubanyi n’amahanga nk’ibiganiro yagiranye na Iran, Cuba, gusura Hiroshima na Nagasaki (Japan), Laos  no kugabanya umubare munini w’imfungwa za Guantanamo aho USA ifungira abo ikekaho n’abahamwe n’ibyaha by’iterabwoba.

Yagerageje kuzamura imibereho y’Abanyamerika bafite ubushobozi buciriritse binyunze mucyo yise “Obama Care” n’ibindi.

Ku byerekeye umubano we na Israel, Obama yanenzwe ko yatumye USA isinya amasezerano na Iran kubyerekeye kuyikomorera ku bihano by’ubukungu yari yarashyiriweho, nayo igahagarika gutunganya ubutare bwa uranium.

Ban Ki-Moon nawe uzasoza manda ye vuba yunze murya Obama, avuga ko yababajwe no kubona muri iyi myaka icumi ishize, Israel na Palestine byarakomeje intambara, amaraso akameneka ku mpande zombi.

Ati “ Nk’inshuti y’ibihugu byombi, rwose ndangije manda yanjye mbabaye kubera umubano mubi waranze Israel na Palestine aho Israel yigaruriraga ubutaka bwa Palestine mu buryo bunyuranije n’amategeko na Palestine nayo ikarushaho kongeera ubutagondwa no gucikamo ibice.”

Muri 2014 ubwo Israel yagabaga ibitero muri Gaza ikoresheje indege ikica abana bato mu kigo cy’amashuri, USA yanenze ibyo bikorwa ariko Israel yo ntiyabiha agaciro.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • umva uyu nawe nabanze ahagarike bombe zamaze abanyamerika abone kwivanga mubya Israël .

  • Obama noneho avuze ibintu birimo ukuri kubijyanye na Politiki mpuzamahanga atitaye kumubano mwiza USA ifitanye na Leta ya Kiyahudi ya Israel. Ubundi uriya Perezida wa Palestina wari waje gusaba ubufasha i Kigali muri Convention Centre hateraniye abayobozi bayobora ibihugu bisaba imfashanyo muri bampatse ibihugu kweli yumvaga AU yamufasha iki? iyo agurukira New York akabonana na Ban-Ki Moon aakahava yerekeza Washington D.C Akabonana na Obama wenda ko haricyo bari kumufasha kumvisha Benjamin Netanyahu na Perezida wa Israel. Gusa nawe ni agabanye ubwiyahuzi kubutaka bwa Israel kuko ubwumvikane na ibiganiro nibyo byonyine byagira icyo bibagezaho kuko igisirikare cya Palestine nticyatsinda icya Leta ya Telaviv.

    • mzee wacu yavuze ukuri ati ; isi turiho ntigira imbabazi,obama aravuga ibya israel,ubu abarigupfa muri syria,libya,irak,afganistani n’ahandi bikorwa nande?
      ariko bariya bagabo obama na bank moun bagomba kuba ari babaringa gusa hari abandi bantu batagaragara batanga amategeko bariya yavuze 1% bafite ubutunzi bw’isi mu maboko.
      ntacyo muriyerurukije ni mwigendere.

Comments are closed.

en_USEnglish