Digiqole ad

Pakistan: Ibyihebe byateye mu kigo cya Police byica 63

Imibare itangwa na Police ya Pakistan iravuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ibyihebe bitatu byari byambaye ibisasu biturika byateye ikigo cyayo kiri ahitwa Quatte byica abapolisi bagera kuri 63 hakomereka n’abandi benshi.

Ahabereye iki gitero hari amaraso gusa gusa nyuma yo kuvanaho imirambo n'inkomere
Ahabereye iki gitero hari amaraso menshi nyuma yo kuvanaho imirambo n’inkomere

Police kandi yabwiye BBC ko mbere yo kwiturikirizaho ibisasu, ibyihebe byabanje gufata bunyago bamwe mu bo byasanze muri ririya shuri ry’imyitozo ya Police.

Police ngo yatabaye bamwe mu bari bafashwe bararekurwa ariko bakomeretse cyane kuko ngo ibyihebe byahise bituritsa bya bisasu byari byihambiriyeho.

Nubwo kugeza ubu nta mutwe urigamba iki gitero, aka gace ka Quetta kahuye n’ibitero nk’ibi mu myaka mike ishize.

Abapolisi benshi baturanye na kiriya kigo bahise batabara, bica biriya byihebe bajyana inkomere n’abapfuye mu bitaro biri hafi.

Umwe mu babonye uko igitero cyatangiye, yabwiye AFP ko yabonye abantu bipfutse amaso bitwaje za Kalashnikovs binjira aho abapolisi barara, baratangira kurasa.

Major General Sher Afgan ukuriye ingabo bita the Frontier Corps yavuze ko abenshi mu bapfuye bazize ibisasu byaturitse.

Kugeza ubu ngo abantu barenga 100 nibo bakomeretse bakaba biganjemo abasore n’inkumi zigaga igipolisi.

Muri ririya shuri ngo harimo abanyeshuri biga igipolisi bagera kuri 600.

Muri Kanama uyu mwana muri kariya gace habereye ubwicanyi bwabereye mu bitaro hicwa abantu 88.

Quetta ni agace gaturanye n’igihugucya Afghanistan ahazwi ko higezwe kuyoborwa n’aba Taliban.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish