Digiqole ad

Iraq: Ingabo za Leta zirashinjwa iyicarubozo no gukora ibikorwa bibi ku bana

 Iraq: Ingabo za Leta zirashinjwa iyicarubozo no gukora ibikorwa bibi ku bana

Amashusho arerekana abasirikare ba Leta bakandagiye abasivile kandi bigaragara ko ari umwana

Mu rugamba ingabo za Iraq zirimo rwo kwirukana abarwanyi ba IS mu mujyi wa Mosul zifashijwe n’ibihugu by’Uburayi na America, zirashinjwa gukora ibikorwa byo kwica urubozo abasivili harimo n’abana zikoresheje inyundo n’ibindi bikoresho bikomeretsa.

Amashusho arerekana abasirikare ba Leta bakandagiye abasivile kandi bigaragara ko ari umwana
Amashusho arerekana abasirikare ba Leta bakandagiye abasivile kandi bigaragara ko ari umwana

Video yaraye isohotse yerekana bamwe mu basirikare ba Iraq bakubita inyundo abana bagaragara nk’abafite imyaka umunani, babahata ibibazo niba basanzwe bakorana na IS cyangwa bazi aho abarwanyi bayo baherereye.

Ibi byatangajwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu, Amnesty International wari uherutse gutanga impuruza ko abaturage bo muri Mosul bashobora kuzagirirwa nabi n’ingabo za Iraq niba batavuye aho bari batuye ngo bimukire kure cyane y’aho imirwano iri kubera.

Imwe mu mashusho agaragara muri video yerekana umwana ari gukubitwa inyundo mu mavi nyuma bamumenaho urusekabuye ryuzuye umufuka mu mu mutwe imbere y’imbaga y’abasirikare barebaga uko ibyo biri gukorwa.

Uwo mwana ngo yatakaga avuga agira ati “Oya, Oya, Mwindenganya.”

Video yagaragaye kuri Twitter irimo amajwi y’abasirikare basaba umwana guhaguruka ariko biranga barongera baramukubita.

Hagaragaramo kandi undi mwana warashwe urufaya aboshye yicajwe inyuma mu ikamyo. Ubwo uwo mwana yarimo apfa ngo yavugaga ko arengana ariko abasirikare bari hafi ye bamuseka abandi bafata amashusho kuri ‘smart phones’ zabo.

Bamwe bamubazaga umubare w’abantu azi bakorana na ISIS bati: “Ese ni 14, ni bangahe, tubwire, ese ubundi uturuka he?”

Ikinyamakuru The Middle East Monitor cyerekana undi mwana witwa Ihab Muhammad yafashwe n’ingabo za Iraq zimubaza niba hari bamwe muri benewabo bakorana na ISIS.

Iyi video iteye ubwabo ku buryo ibinyamakuru byirinze kuyerekana yose, ahubwo bigahitamo uduce tudakanganye.

Amasezerano mpuzamahanga y’i Geneva avuga ko ibikorwa byo kwica urubozo cyangwa se kwica mu buryo busanzwe abasivili cyangwa inkomere z’abasilikare batabasha kwirwanaho cyangwa abafashwe bunyago…ari ibyaha by’intambara bikurikiranwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Raporo ya Amnesty International yiswe Punished for Daesh’s Crimes ivuga ko ingabo za Iraq na Guverinoma byagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili muri Mosul, bakicwa bataburanishijwe ngo bahamwe n’ibyaha.

Ubu ingabo za Iraq ziri kwishimira intsinzi yo kuba zarigaruriye Mosul mu gito gishize zitangiye intambara ya simusiga ku barwanyi ba ISIS bari muri uwo mujyi, ni rumwe mu rugamba rukomeye nyuma ya 2003 ubwo USA yateraga Iraq igahirika Perezida Saddam Hussein wishwe amanitswe.

Abasirikare bamwe barakorera iyicarubozo umusivile abandi bafata amashusho
Abasirikare bamwe barakorera iyicarubozo umusivile abandi bafata amashusho
Hari umwe barasiye mu modoka urufaya
Hari umwe barasiye mu modoka urufaya
Ingabo za Leta ya Iraq zishyigikiwe na America n'ibihugu by'Uburayi
Ingabo za Leta ya Iraq zishyigikiwe na America n’ibihugu by’Uburayi

Dailymail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish