Digiqole ad

Nigeria: Abakobwa bambuwe Boko Haram bavuga ko baamaze iminsi 40 batarya

 Nigeria: Abakobwa bambuwe Boko Haram bavuga ko baamaze iminsi 40 batarya

Bakorewe Ibirori byo kubakira, bavuga ko bigeze kumara iminsi 40 batarya

Umwe mu bakobwa baherutse kwamburwa Boko Haram mu basaga 200 imaze iminsi yarashimuse, yavuze ko bigeze kumara ukwezi n’iminsi 10 batarya, batanywa.

Bakorewe Ibirori byo kubakira, bavuga ko bigeze kumara iminsi 40 batarya
Bakorewe Ibirori byo kubakira, bavuga ko bigeze kumara iminsi 40 batarya

I Abuja, kuri iki Cyumweru, Gloria Dame w’imyaka 21 yashyize hanze amwe mu banga y’ibyabayeho ubwo bafatwaga n’umutwe w’Iterabwoba, Boko Haram.

Muri ubu buhamya bwe, Dame wavugiraga abakobwa 21 baherutse kuvanwa mu maboko ya Boko Haram, yashimiye Imana n’abandi bose bagize uruhare kigira ngo bakurwe mu menyo ya rubamba.

Uyu mukobwa kandi yasabye Leta ya Nigeria gukora ibishoboka byose kugira ngo abandi bakobwa basigaye mu maboko y’uyu mutwe barekurwe na bo bakabasha kwongera kubonana n’imiryango yabo.

Dame wagarukaga ku ijambo ry’Imana, yagize ati “ Ntitwatekerezaga ko tuzongera kubona igihe nk’iki ariko Imana itumye bishoboka. Ndifuza kubasaba mwese gusabira abasigaye na bo bakarekurwa.”

Agaruka ku nzira y’umusaraba banyuzemo, yagize ati “ Twamaze ukwezi n’iminsi 10 tutarya. Tukirirwa ducenganwa n’ibisasu mu mashyamba…”

Akomeza agira icyo asaba Boko Haram, yagize ati “ Turasenga Imana ngo Imana ikore ku mitima ya Boko Haram kugira ngo bahagarike ibikorwa bibi.”

Uyu mukobwa ni umwe muri 21 barekuwe na Boko Haram mu cyumweru gishize. Bakaba bari mu basaga 200 bashimuswe n’uyu mutwe ubakuye mu ishuri ryabo rya Chibok.

Boko Haram ikomeje gukora ibikorwa by’iterabwoba muri Nigeria no mu bindi bihugu bihana imbibi n’iki gihugu, iherutse gusohora amashusho agaragaza ubuzima aba bakobwa yashimuse babayemo. Amashusho agaragaza ko bamwe muri bo yabagize abagore abandi ikabatoza ibikorwa by’ubwiyahuzi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish