Digiqole ad

Saudi- Arabia: Igikomangoma cyaranyonzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha

 Saudi- Arabia: Igikomangoma cyaranyonzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha

Ku wa kabiri mu gihugu cya Arabia Saoudite/Saudi-Arabia igikomangoma mu bwami bw’iki gihugu,  Turki bin Saud al-Kabir  yishwe aciwe umutwe nk’igihano yari yakatiwe cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi yakoze mu myaka itatu ishize, amakuru yemejwe na Minisitiri ushinzwe Ubutegetsi bw’imbere mu gihugu.

Turki bin Saud al-Kabir wari igikomangoma yahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu aho yemeye ko yarashe umuntu mu myaka itatu ishize ahita apfa ubwo bari bagiranye ikibazo mu mujyi wa Riyadh.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’imbere mu gihugu bavuga ko iki gikomangoma cyemeye icyo cyaha cyanamuhamye, rinavuga ko Leta ikora ibishoboka byose ngo isigasire uburenganzira n’umutekano w’abaturage no gukurikiza amategeko.

Ngo igihano nk’iki ku bantu bo mu muryango w’ibwami muri iki gihugu ntibikunze kubaho kuko ngo byaherukaga mu mwaka w’1957 ubwo uwitwaga Faisal Bin Musaid Al Saud yahawe iki gihano yishe nyirarume wari Umwani, King Faisal muri uwo mwaka w’1975.

Igihukomango Turki bin Saud al-Kabir yabaye uwa 134 uhawe igihano cyo kwicwa muri uyu mwaka nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe imirimo y’imbere mu gihugu.

Umuryango w’umuntu wishwe n’uyu muhungu wo mu muryango w’ibwami, Turki bin Saud al-Kabir  ngo wanze amafaranga y’indishyi y’akababaro wahawe kugira ngo icyo gihano cy’urupfu kuri we kivanweho.

Umunyamategeko ukomeye muri Arabia Saoudite akoresheje urubuga rwe rwa Twitter yavuze ko ari byiza cyane kuba abaturage b’igihugu babonye ko amategeko yubahirizwa kuri buri wese atarobanuye ngo arebe ba rubanda rugufi gusa nk’uko bijya bikorwa mu bindi bihugu.

Igihugu cya Arabia Saoudite kiri mu bya mbere ku Isi mu kwica abantu benshi banyonzwe, aho abenshi baba ari abishe abantu n’abafatanywe ibiyobyabwenge.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka muri iki gihugu abantu 54 banyongewe umunsi umwe bashinjwa ibyaha by’iterambwoba harimo n’umuyobozi w’idini ry’Abayisilamu b’Aba-Shia.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ndumva ari sawa ariko kuko uwicishinkota azicishwa indi

  • Mwaramutse. Nibyiza kutugezaho inkuru zibibera hirya no hino kwisi. Ariko mwakosora kuko hari aho mwanditse ngo :

    “igihano nk’iki ku bantu bo mu muryango w’ibwami muri iki gihugu ntibikunze kubaho kuko ngo byaherukaga mu mwaka w’1957 ubwo uwitwaga Faisal Bin Musaid Al Saud yahawe iki gihano yishe nyirarume wari Umwani, King Faisal muri uwo mwaka w’1975.”

    Ese ni muri 1957 cyangwa 1975 ??

Comments are closed.

en_USEnglish