Digiqole ad

Mali: Imodoka itezwemo ibisasu yaturikiye mu kigo cya gisirikare 25 barapfa

 Mali: Imodoka itezwemo ibisasu yaturikiye mu kigo cya gisirikare 25 barapfa

Agace k’Amajyaruguru ya Mali ahari umujyi wa Gao hakunzwe kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro

Iki gitero cyabere mu kigo cya gisirikare mu majyaruguru ya Mali, ahitwa Gao, biravugwa imodoka yari itezwemo ibisasu yasandaye.

Agace k’Amajyaruguru ya Mali ahari umujyi wa Gao hakunzwe kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro

Umwe mu bakozi ba UN yatangarije AFP ko icyo gitero gishobora kuba ari icy’ubwiyahuzi kikaba cyahitanye abagera kuri 37. Igisirikare cya Mali cyo cyatangaje ko abapfuye ari 25.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko ahasandariye iyo modoka ari ahantu hari hacumbikiwe abari inyeshyamba n’abo mu mitwe yitwaje intwaro yari ishyigikiye Leta.

Mu bihe bishize, Mali yabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro ahanini bigendeye ku bo mu bwoko bwa Tuareg bashaka ubwigenge n’indi mitwe ya kisilamu.

Ingabo 15 000 za UN zibungabunga amahoro muri Mali nyuma y’aho ingabo z’U Bufaransa zagiyeyo kugarura amahoro mu 2013 no kurwanya imitwe ifitanye isano na al-Qaeda ivugwa mu majyaruguru ya Mali.

Imitwe yari ifatanyije n’aba Tuareg yirukanywe mu gice cy’umujyi ariko iracyakorera mu bice by’ubutayu muri ako gace.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish