Digiqole ad

Uganda: Ingurube amagana zimaze gupfa zizira ibicurane…

 Uganda: Ingurube amagana zimaze gupfa zizira ibicurane…

Imwe muri Rwamuturagara ku bijumba irwaye ibi bicurane i Masaka ya Uganda. Photo by Christopher Kisekka

Abaganga b’amatungo muri Uganda mu gace ka Masaka baravuga ko ingurube zaho zugarijwe n’indwara y’ibicurane imaze kwica izirenga 300 kuva uku kwezi kwatangira.

Imwe muri Rwamuturagara ku bijumba irwaye ibi bicurane i Masaka ya Uganda. Photo by Christopher Kisekka
Imwe muri Rwamuturagara ku bijumba irwaye ibi bicurane i Masaka ya Uganda. Photo by Christopher Kisekka

Dr Kirumira avuga ko ingurube za mbere zagaragaweho iriya ndwara mu ntangiriro z’uku kwezi mu gace kitwa Mwalo mu mudugudu wa Kimanya-Kyabakuza.

Mu cyumweru gishize umugore witwa Fiona Kataama ufite umukumbi w’ingurube nyinshi yapfushije izigera kuri 300 kandi ngo hari izindi zirwaye.

Ubu burwayi mu ndyoheshabirayi ngo buje nyuma y’uko ibicurane by’ibiguruka nabyo byari byaravuzwe muri kariya gace mu myaka mike ishize.

Ibi bicurane biterwa na virus yandura mu buryo bworoshye ikibasira ingurube.

Dr Mukasa Kirumira avuga ko ubu bashyize mu kato ingurube zirwaye kugira ngo zitanduza izindi kandi urujya n’uruza rwazo rwarahagaritswe.

Yabwiye The Daily Monitor ko bizeye ko ingamba bafashe zizatanga umusaruro mwiza kandi ngo ibi gukorwa ku bufatanye n’aborozi bo muri Masaka.

Mu ngurube 400 umworozi witwa Fiona Kataama yari atunze, 300 ngo zarapfuye, bikaba byaramuteje igihombo kinini.

Dr Kirumira avuga ko ubu bafashe amaraso make bayajyana kuyapima mu kigo cy’ubushakashatsi kiri Entebbe ngo barebe ingufu z’iyi virus bityo bafate ingamba zisumbuyeho gukomera.

Ubworozi bw’ingurube ni kimwe mu bikorwa by’ubukungu bwa Uganda bifite akamaro kandi Intara ya Masaka niyo yorora ingurube nyinshi muri Uganda.

Ibi bikoroto byo mu bikoko,  no mu Rwanda ni ubworozi bukomeye butunze benshi kandi ni itungo riribwa cyane muri iki gihe.

Aborozi bazo mu Rwanda nabo ntibakwiye kwirara kuko ngo “iyo umuturanyi arwaje ibinyoro, ugura ikirago”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibicurane by’ibiguruka niyo bikiboneka mugihugu cya Uganda ntabwo ari mumyaka ishize!!

  • Icyari kimeyerewe nuko ingurube ishobora kwandura virusi y’ibicurane by’umuntu na virusi y’ibicurane by’ibiguruka, zikayibamo ariko ntirware (porteur sain), ahubwo izo virusi zombi zigashobora kwivanga, hakavukamo virusi nshya y’inkazi irimbura abantu, nk’iyishe abarenga miliyoni 20 mu Burayi muri za 1918. None ubwo ingurube ubwazo ziriho zicwa n’ibicurane, mujye ku mavi musenge, kugira ngo iyo virusi idakora mutation abantu bagatangira kuyandura no kuyanduzanya hagati yabo. Yadukorera ishyano muri aka karere gatuwe gutya.

  • Yewe birakaze

Comments are closed.

en_USEnglish