Visi Perezida wa Gambia yeguye
Mme Isatou Njie-Saidy Visi Perezida wa Gambia amakuru aravuga ko yaraye asezeye ku mirimo ye amasaha macye mbere y’uko manda ye irangira nk’uko AFP ibikesha abo mu muryango we.
Minisitiri ushinzwe ibidukikije n’uburezi nawe yeguye, aba ni abaheruka mu bandi batari bacye bamaze kuva muri guverinoma ya Yahya Jammeh.
Uwari umunyamategeko wa Perezida Yahya Jammeh nawe yamwandikiye ibaruwa imusaba ko yarekura bubutegetsi.
Umwuka w’intambara uratutumba muri Gambia hagamijwe guhirika ku butegetsi ku ngufu Perezida Jammeh wanze kwemera ko yatsinzwe amatora.
Ubundi kuri uyu wa kane niwo wari umunsi wo kurahira kwa Perezida watowe Adama Barrow no kurekura ubutegetsi kwa Jammeh, ariko yarinangiye.
Adama Barrow yatangaje ko ari burahire nka Perezida wa Gambia aho ari mu buhungiro muri Senegal.
Ingabo z’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Africa zitezwe gukoresha imbaraga zigahirika Jammeh ku butegetsi.
Biravugwa ko iza Senegal zo zamaze kwambuka umupaka.
UM– USEKE.RW