Digiqole ad

Turkey: Ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 39 yatawe muri yombi

 Turkey: Ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 39 yatawe muri yombi

Abdulkadir Masharipov ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 39 muri Turikiya muri Bonane.

*Nyuma yo gufatwa yaje kwemera icyaha ko ariwe wagabye igitero.

Polisi Turukiya yataye muri yombi uwitwa Abdulkadir Masharipov ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 39 bari mu kabyiniro ka Reina mu Mujyi wa Istanbul kuri Bonane, abandi 69 bagakomereka bikabije mu birori byo kwishimira umwaka mushya wa 2017.

Abdulkadir Masharipov ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 39 muri Turikiya muri Bonane.
Abdulkadir Masharipov ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 39 muri Turikiya muri Bonane.

Ibinyamakuru byo muri Turukiya biravuga ko Abdulkadir Masharipov ufite inkomoko muri Uzbekistan yafatiwe mu mukwabu wa Polisi wabaye kuwa mbere, afatirwa mu nzu mu Karere ka Esenyurt mu murwa mukuru Istanbul.

Igitero Masharipov akekwaho cyo ku Bunani cyigambwe n’imitwe y’iterabwoba nka Islamic State, ngo bashaka kwihorera kuko Turikiya yagiye kubarwanya muri Syria.

Umwe mu baturage bari muri ako kabyiniro yavuze ko atabashije kumenya umubare w’abagabye icyo gitero, ariko yabonye umuntu umwe witwaje intwaro. Naho ibyuma bifata amashusho muri ako kabyiniro byo byerekanye umuntu wambaye imyenda yirabura afite n’intwaro.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi Masharipov ari kumwe n’umwana we w’imyaka ine mu rugo rw’inshuti ye ikomoka muri Kyrgyzstan. Ibitangazamakuru byanditse ko iyo nshuti ye nayo yatawe muri yombi n’abandi bagore batatu.

Kuri uyu wa kabiri, Guverineri wa Istanbul, Vasip Sahin yabwiye itangazamakuru ko Masharipov yiyemereye ko yagabye kiriya gitero, ngo yavuze ngo “Narabikoze.”

Abdulkadir Masharipov yavutse mu 1983, yiga muri Afghanistan, ahitwa Sahin. We n’umuryango we bageze i Konya muri Turikiya mu ntangiriro za 2016. Biravugwa ko yari afite irindi zina rya Ebu Muhammed Horasani.

Inkuru dukesha Al Jazeera ivugako igihe igitero cyagabwaga, Turikiya yavuze ko igiye gushaka abakigabye gitero, kandi yizeye ko ku bubasha bw’Imana bazafatwa bidatinze.

Inzego z’umutekano zatangaje ko mu bantu 39 bishwe, 21 bamenye inkomoko yabo aho 16 ari abanyamahanga bo muri Israel, u Bufaransa, Tunisia, Lebanon, u Buhinde, u Bubiligi, Jordan na Saudi Arabia na ho batanu ari abenegihugu

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bazagende bamukuraho ibice bigize umubiri we buhoro buhoro nibwo azumva neza nawe ibyo yakoze, ngaho Human Right Watch nikipfore!

  • uyu mudjama bazauce intoki n’ibirenge bamureke agende azajye abwira bene wabo ububi bw’ibyo yakoze

Comments are closed.

en_USEnglish