Digiqole ad

Ubwato bw’intambara bwa Nigeria bwerekeje muri Gambia

 Ubwato bw’intambara bwa Nigeria bwerekeje muri Gambia

Yahya Jammeh ibumoso araganira na Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari

Ubwato bushya bw’intambara bwa Nigeria (NNS Unity), bwerekeje mu Gambia bwitegura ko igihe cyose bwakoreshwa mu ntambara yo gukuraho Perezida Yahya Jammeh wanze kwemera ibyavuye mu matora mu gihe yakabaye ava ku butegetsi ku wa kane w’iki cyumweru.

Yahya Jammeh ibumoso araganira na Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari

Amakuru ava mu ngabo za Nigeria yamenywe na BBC ni uko ubwo bwato bw’intambara buri mu nyanja hafi y’igihugu cya Ghana nyuma yo kuva mu mujyi wa Lagos.

Impamvu ya mbere y’ubu bwato ngo ni ukwerekana ko hari imbaraga zo kuba zakuraho Yahya Jammeh aho guhita batangiza imirwano.

Igihugu cya Senegal na cyo cyateguye ingabo zirwanira ku butaka ziteguye urugamba ku wa kane mu gihe ntarengwa cyahawe Yahya Jammeh ngo abe yatanze intebe y’ubuyobozi.

Igisirikare cya Gambia ni gito ugereranyije n’ingabo z’ibihugu byo mu karere irimo, ariko mu gihe gishize Perezida Jammeh yazamuye mu ntera bamwe mu ngabo ze za hafi harimo n’Umugaba Mukuru wazo Ousman Badjie, atitaye ku bushobozi bafite.

Ibyo biri mu byatumye igisirikare cye kirushaho gutakaza imbaraga.

Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba, (Ecowas) watangaje ko gukoresha ingufu za gisirikare ari wo muti wa nyuma mu kurangiza ikibazo cya politiki kiri muri Gambia.

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari ni we wayoboraga ibiganiro bigamije kwemeza Perezida Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi akabuha Adama Barrow, watsinze amatora yabaye mu Ukuboza 2016.

Yahya Jammeh kuri Televiziyo y’Igihugu yatangaje ko Gambia igiye mu bihe bidasanzwe mu gihe cy’iminsi 90.

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ariko se ibi kombona ari ibindi bintu kuki kubwa watara ibi bitakozwe, kuki muri Kenya abantu bapfuye, kuki i burindi bitabaye, Afrique ikiyigira kiza nukwanga ikibi sukwanga umuntu runaka

  • Kudakubita imbwa byorora imisega.Jammeh nibamwirukane pe.Iyo EAC iza kumvikana no mu Burundi biba byararangiye.

  • ariko isin yose ikozwe kimwe!nikuki bahita bumva yuko gushyoza intambara ariwo muti wikibazo!intambara irasenya ntiyubaka

Comments are closed.

en_USEnglish