Digiqole ad

Nigeria: Ingabo z’igihugu ‘zibeshye’ zirasa abaturage hapfa abagera 52

 Nigeria: Ingabo z’igihugu ‘zibeshye’ zirasa abaturage hapfa abagera 52

Za kajugujugu zarashe ku nkambi y’abaturage

Ishyirahamwe ry’abaganga batagira imipaka rikorera mu nkambi y’impuzi iri ahitwa Rann muri Nigeria riremeza ko mu ijoro ryakeye ingabo za Nigeria zarashe mu nkambi zica abasivili zishinzwe kurinda barenga 52. Ibi ngo  byatewe n’uko Umujenerali uyobora ingabo zirwanira mu kirere yatanze itegeko ryo kurasa aho ngaho kuko ngo ari mu birindiro bya Boko Haram.

Za kajugujugu zarashe ku nkambi y'abaturage
Za kajugujugu zarashe ku nkambi y’abaturage

Ibi ariko ngo byari ukwibeshya kuko ahubwo za bombe zaguye mu baturage hagapfa benshi n’abandi 200 bagakomereka nk’uko bitangazwa na LagosPost.

Bamwe mu bakozi b’Umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare nabo bishwe n’ibisasu by’indege za Nigeria.

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yavuze ko yababajwe n’ibyabaye asaba ko hakorwa iperereza kucyateye uko kwibeshya kwahitanye abaturage.

Inkambi ya Rann iri hafi y’umupaka wa Nigeria na Cameroun ahakomeje urugamba hagati ya Boko Haram n’ingabo za Nigeria.

Ubu imiryango yita ku mbabare iri gufasha abakomeretse kuvurizwa mu bihugu bituranye na Nigeria nka Tchad na Cameroun.

Umuvugizi w’ingabo za Nigeria witwa  Gen Rabe Abubakar yavuze ko bakomeza guhiga Boko Haram mu gace gaturanye n’inkambi ya Rann kandi ngo bazashirwa ari uko bayihaciye burundu.

Yavuze ko bamaze kumenya ko abishwe atari abarwanyi ba Boko Haram ngo bumvise bacitse umugongo bakaba basaba imbabazi imiryango yabuze abayo.

Ati: “ Rwose birababaje kandi ntitwabikoze tubigambiriye”

Gen Lucky Irabor ushinzwe ibikorwa bya gisirikare byo guhashya Boko Haram akaba ari nawe watanze itegeko ryo kuharasa yavuze ko bababajwe nibyabaye kandi yemera ko hagomba gukorwa iperereza risesuye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Egooo ngo bibeshye barasa abaturage??? Birababaje, birimo n’urujijo. Gusa ntakundi byarangiye inzirakarengane zahatikiriye, ababuze ababo bihangane ntakundi.

Comments are closed.

en_USEnglish