Digiqole ad

Raila Odinga ngo natsindwa amatora ya Perezida ya 2017 hazaba akantu

 Raila Odinga ngo natsindwa amatora ya Perezida ya 2017 hazaba akantu

Raila Odinga ngo iyi nshuro niwe uzatsinda cyangwa bibe bibi nanone

Raila Odinga uhagarariye abatavuga rumwe na Leta muri Kenya yaraye abwiye abamushyigikiye ko nta kabuza bagomba gutsinda amatora yo mukwa munani uyu mwaka ngo bitabaye ibyo ibintu bikaba bibi muri Kenya. Abazatora muri aya matora baritegura kwiyandikisha guhera tariki 14/02/2017.

Raila Odinga ngo iyi nshuro niwe uzatsinda cyangwa bibe bibi nanone
Raila Odinga ngo iyi nshuro niwe uzatsinda cyangwa bibe bibi nanone

 

Perezida Uhuru Kenyatta watsinze Odinga mu matora aherutse, yasabye inzego zishinzwe kubahiriza amategeko kuzahana zihanukiriye umuntu wese uzazana imvugo zibiba urwango, amacakubiri no gushyushya imitwe.

Muri 2007 Raila Odinga yahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta yihurije mucyiswe Orange Democratic Mouvement ariko arayatsindwa, icyo gihe havuka ubushyamirane bwa politiki hagati y’abamushyigikiye n’abashyigikiye Kenyatta wayatsinze bwaguyemo abantu ibihumbi.

Komisiyo y’amatora muri Kenya ivuga ko imibare yerekana ko abagera kuri miliyoni esheshatu aribo bazashobora kuri iyi nshuro.

Mu kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu Raila Odinga azaba ari kumwe na bagenzi be bafatanyije kutavuga rumwe na Leta nka Kalonzo Musyoka na Moses Wetang’ula.

Undi witwa Musalia Mudavadi w’ishyaka  ANC nawe yamaze kuza mu ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta .

Ubwo yari ari mu gace kitwa  Kawangware, Dagoretti, Odinga yasabye abamushyigikiye kuzamutora ari benshi bityo bagakuraho ubutegetsi bavuga ko bwamunzwe na ruswa.

Yabasabye kutazongera kwihanganira abiba amajwi kubera ruswa, asaba abamushyigikiye kuzabirwanya ‘mu buryo bwose’.

Ati: “Murebe ibiherutse kubera muri Kenya. Uriya mugabo uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu yari yaratsinzwe inshuro ebyiri ariko kubera kudacika intege, ubu yaratsinze, natwe dukomeze umugambi kandi muri uyu mwaka tuzatsinda.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ndagirango mbakosoreho gato muri 2007 ODINGA YATSINZWE NA KIBAKI MWAI,NTAGO ARI KENYATA NKUKO MWABYANDITSE.GUSA KUBAZI POLITIC YA KENYA,NIBA NA KALONZO YIYUNZE KURI ODINGA HAMWE NA MUDAVADI,BIRASHOBOKA KO RAILA YATSINDA.MURAKOZE

  • nange ndibeshye aho nandi tse mudavadi nashakaga kuvuga Wetang’ula.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish