Ingabo za Nigeria 200 zajyanye n’ubwato bw’intambara muri Gambia
Igihugu cya Nigeria cyemeje ko ubwato bw’intambara bwacyo bwagiye muri Gambia mu myiteguro y’ingabo z’akarere zishobora gukuraho Perezida Yahya Jammeh.
Perezida watowe muri Gambia, Adama Barrow aho ari muri Senegal, yatangaje ko yiteguye gufata ubutegetsi ejo ku wa kane ariko Perezida Yahya Jammeh ntiyemera ibyavuye mu matora, ndetse inteko nshingamategeko y’igihugu cye yemeje ko igihe cyo kuguma ku butegetsi kwe cyongererwa kikagera ku mezi atatau.
Umuntu wo mu ngabo za Nigeria yatangarije Reuters ko ingabo zo mu bihugu bya Africa y’Iburengerazuba ziri mu myiteguro yo gukuraho Jammeh igihe yaba yanze kuva ku butegetsi.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerica, AP biravuga ko Umuvugizi w’ingabo zirwanira mu mazi Capt Dahun Jahun yabatangarije ko Nigeria yohereje ingabo 200 zo gushyigikira ingabo zo mu karere zishobora kwifashishwa muri Gambia.
Capt Dahun Jahun yavuze ko Nigeria yohereje abapilote 11, abagize tekinike 11 (crew members) n’abantu 80 bafasha ingabo.
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu murwa mukuru Banjul, kuri uyu wa gatatu cyakiriye abantu benshi barimo abakerarugendo bakomoka i Burayi batashye ari benshi nyuma yo kuburirwa kuva muri icyo gihugu n’ibihugu byabo.
U Bwongereza bwacyuye abakerarugendo babwo 1 000 bari mu biruhuko. Abaholande na bo bacyuye abagera ku 1 600 babaga muri Gambia today.
BBC
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ni kuriya byagenze muri 94 mu RWANDA bijya gucika mu gihe cya JENOSIDE. Uretse ko icyo gihe abazungu banyuze iya Kigali- Gitarama- Butare-Akanyaru bakambuka i BURUNDI.Uyu mugabo ndabona nta gahunda yo kurekura afite. Arashaka kumarisha abanyaGambia gusa ntakindi.
bizarangira nk’iby’Iburundi!
iyo abazungu bakwanze fime iba yarangiye uyu baramugira nka kadafi gusa akwiye kuvaho kuko yatsinzwe amatora !!! ese kuki baba bashaka kuyobora bonyine (african leader)
nimurase abasenzi ntangabo bigirira only 2000 with one million of popilation nimuva WESTERN MUZAZE NA EASTERN AFRICA MBEREKE NIBINDI BYIHEBE BYAFASHE UBUTEGETSI BUGWATE
Aha Imana irinde aba baturage Naho Perezida we arashaka kuvaho nka Gbagbo
Comments are closed.