Digiqole ad

Kenya: Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cyo gufunga inkambi ya Dadaab

 Kenya: Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cyo gufunga inkambi ya Dadaab

Inkambi ya Dadaab iri hafi y’urubibi rwa Somalia na Kenya

Niyo nkambi y’impunzi ya mbere nini ku Isi. Inkambi ya Dadaad icumbikiye impunzi ibihumbi 260 by’abaturage bahunze Somalia.

Inkambi ya Dadaab iri hafi y’urubibi rwa Somalia na Kenya

Umwanzuro wa Leta ya Kenya wari wafashwe mu mwaka ushize, wari ugamije gufunga iriya nkambi kuko ngo intagondwa zishingiye ku mahame y’Idini ya Islam za  Al Shabaab zakuraga abarwanyi.

Urukiko ry’Ikirenga muri Kenya rwatesheje agaciro icyemezo cya Leta, ruvuga ko kidakurikije amahame mpuzamahanga arengera impunzi kandi ngo byaba ari ugutoteza abantu badafite ubushobozi.

BBC ivuga ko mbere Leta yari yavuze ko ziriya mpunzi z’AbaSomali ziteje ikibazo ku mutekano w’igihugu.

Dadaab yashinzwe mu 1991 kugira ngo icumbikire imiryango y’impunzi zo muri Somalia zahungaga ibibazo bishingiye ku mutekano muke, ubu zimwe zikaba zihamaze imyaka 20.

Komisiyo y’igihugu cya Kenya ishinzwe uburenganzira bwa muntu yanenze icyemezo cya Leta isaba ko cyateshwa agaciro kuko ngo kivangura kandi kikaba gihabanye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish