Muri Kivu ya Ruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abaturage 25 b’inzirakarengane bo mu bwoko bw’Aba-nande baraye bahitanye n’igitero cy’inyeshyamba ziyita Maï-Maï Mazembe. M. Bakundakabo, umuyobozi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ ko iki gitero cyabaye kuwa gatandatu, kuva saa kumi z’igitondo (04h00) kugera saa mbiri z’igitondo […]Irambuye
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ukunze kunyuza inyandiko z’ibitekerezo bye ku rubuga rwe, yavuze ko ibihugu by’iburayi byiyita ko bigendera ku mahame ya Demokarasi bikeneye kunywa ku muti wa Trump kugira ngo ubivure kutareba kure iyo bijya kwivanga mu mibanire ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya n’ibyaranze ibi bihugu nyuma y’intambara y’ubutita yabihuje. Mu […]Irambuye
Umuyobozi mukuru w’urukiko rwa Gisirikare muri Sudan y’Epfo yeguye ku mirimo ashinja umugaba w’ingabo muri iki gihugu kwivanga mu kazi k’ubutabera agata muri yombi bamwe mu baturage bazizwa ubwoko bwabo. AFP dukesha iyi nkuru, ivuga ko Colonel Khalid Ono Loki wafatwaga nk’uwa kabiri mu bayobozi bakuru mu gisirikare yeguye muri iki cyumweru nyuma y’aho undi […]Irambuye
Kubera ubujura ngo bumaze gufata indi ntera mu Ntara ya Masaka mu gihugu cya Uganda, Police yo muri aka gace yasabye abaturage kujya bararira ingo zabo bakoresheje intwaro bashobora kubona nk’imihoro n’amacumu kugira ngo bazivune umujura uzuza kubasahura. Umuyobozi wa Police muri aka gace witwa Abdul Majid Tulibagenyi yasabye aborozi gutangira kurinda ingo zabo bakoresheje […]Irambuye
Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari muri Congo Kinshasa yatangaje kuri uyu wa kane ko igihugu kitazakoresha amatora y’umukuru w’igihugu uyu mwaka kuko kitaabona amafaranga ahagije yo kuyakoresha. Imvururu z’uko Perezida Kabila yarangije manda ye mu mpera z’umwaka ushize ntave ku butegetsi zahosheje we n’abatavuga rumwe na we bumvikanye ko amatora agomba kuba mu mpera z’uyu mwaka, […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na Perezida Trump afatanyije na Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu wari wamusuye, Trump yavuze ko afite uburyo bwo kuzakemura ikibazo hagati ya Palestine na Israel ariko ngo iby’uko Palestine yakwemerwa kuba igihugu kigenga gituranye na Israel ngo ntibishoboka muri iki gihe. Hari hashize hafi imyaka 20 USA igerageza gutuma Palestine […]Irambuye
Abashinzwe iperereza muri Uganda bari gushaka amakuru ngo bafate abantu bataramenyekana bivugwa ko bishe Abashinwakazi babiri babasanze mu nzu baryamye bakabatera ibyuma. Birakekwa ko ba nyakwigendera bishwe mu mpera z’icyumweru gishize. Ba nyakwigendera biciwe mu gace kari mu Burengerazuba bwa Kaminuza ya Makerere nk’uko IGP Kale Kayihura uyobora Police ya Uganda abyemeza. Imirambo ya bo […]Irambuye
Guverinoma ya Gambia iriho muri iki gihe iyobowe na Perezida Adam Barrow yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres imumenyesha ko yo idakomeje umugambi wo kwikura mu Rukukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) umugambi watangijwe na Perezida wavuyeho Yahya Jammeh. Ubutegetsi muri Gambia bwandikiye Antonio Guterres bumubwira ko Leta nshya ishyigikiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, demokarasi, imiyoborere […]Irambuye
Umuvandimwe wa Perezida Kim Jong-un, witwa Kim Jong-nam biravugwa ko yishwe arozwe mu murwa mukuru wa Malaysia, Kuala Lumpur n’abagore babiri bo muri Korea ya Ruguru bamusanze ku kibuga cy’indege nk’uko byemezwa n’abayobozi muri Korea y’Epfo. Mukuru wa Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un badasangiye nyina yiciwe muri Malaysia, nk’uko byemezwa n’Ibiro ntaramakuru Yonhap […]Irambuye
Kuri uyu mugoroba Perezida wa America yaganiriye na bagenzi be uwa Nigeria Muhammadu Buhari na Jacob Zuma wa Africa y’Epfo bavuga ku ngingo zitandukanye harimo umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye mu bukungu n’amahoro ku mugabane wa Africa. Buhari yashimye Donald Trump, avuga ko yatsinze amatora mu buryo bwa Demokarasi kandi ngo bikwiye kubera isomo abandi bayobozi. […]Irambuye