Sudan: Umu-General yeguye avuga ko Perezida Salva Kiir amusuzugura
Lt Gen. Thomas Cirillo Swaka wari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikoresho mu gisirikare cya South Sudan yeguye ku mirimo anashinja Perezida w’iki gihugu Salva Kiir kumusuzugura mu bikorwa bifitanye isano n’intambara ikomeje kwibasira abasivile muri iki gihugu.
Mu bwegure bwe, Lt Gen Swaka yagarutse kuri iyi ntambara yibasiye abasivile kuva mu mpera za 2013, avuga ko umugambi w’ibi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu wateguwe.
Uyu musirikare mukuru ashinja Leta ya South Sudan kudakurikiza amasezerano yahuje Guverinoma n’inyeshyamba mu mwaka wa 2015.
Ashinja yeruye Perezida Salva Kiir w’iki gihugu n’abayoboye igisirikare cy’iki gihugu kuba bakomeje kwinangira kubahiriza aya masezerano.
Umuvugizi w’Igisirikare cya South Sudan we yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko atazi iby’iyegura rya Lt Gen. Swaka ndetse ko ubuyobozi bw’igisirikare nta ruhare rubifitemo.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Uyu musilikare areba kure,Turasaba abasilikare bose gushishoza bakareba ejo hazaza byibihugu byabo niyo nshingano nkuru bahawe.
Comments are closed.