Digiqole ad

Gambia: Uwahoze arinda Jammeh birakekwa ko ‘yari agiye kwivugana Barrow’

 Gambia: Uwahoze arinda Jammeh birakekwa ko ‘yari agiye kwivugana Barrow’

Adama Barrow yari ari mu musigiti ariho asenga

Perezida Adama Barrow birakekwa ko yari agiye kwivuganwa na Sergeant Baboucarr Njie waraye afatiwe mu musigiti wasengerwagamo na Barrow. Uyu musirikare muto wahoze ari mu barinda Jammeh yafashwe yitwaje imbunda nto ya Pistol yari yuzuye amasasu.

Adama Barrow yari ari mu musigiti ariho asenga
Adama Barrow yari ari mu musigiti ariho asenga

Uyu musirikare wiyemerera ko ari mu bahoze barinda wahoze ari umukuru wa Gambia, Yahya Jammeh, ntibiramenyekana niba yashakaga kwica Perezida Barrow uherutse gusimbura Jammeh ku bwa burembe.

The Daily Monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko Sergeant Njie yashyikirijwe Police ya Gambia kugira ngo imukurikirane kuko ingabo za ECOWAS zitabifitiye uburenganzira.

Perezida Adama Barrow yatsinze amatora umwaka ushize ariko abanza kugorwa no kurahirira inshingano nshya kuko uwo yari yatsinze ari we Yahya Jammeh yari yanze kuva ku butegetsi.

Nyuma y’igitutu cy’amahanga na ECOWAS byaje gutuma ava ku butegetsi ahungira muri Guinnee Equatoriale kwa Perezida Theodor Obiang Nguema.

Perezida Adama Barrow yarahiriye kuyobora Gambia ari mu buhungiro muri Senegal ariko nyuma aza gutahuka nyuma y’uko Yahya Jammeh avuye mu gihugu.

Barrow ubu arindwa n’ingabo za ECOWAS ziganjemo iza Senegal ariko ngo zigiye kuzagabanywa hasigare ingabo 500 mu ngabo zirenga 5000 ziri muri Gambia mu murwa mukuru Banjul.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bamurase kumanywa yihangu

Comments are closed.

en_USEnglish