Umushumba wa Kiliziya gatulika ku Isi Papa Francis yabwiye abakirisitu bari baje mu misa asoma mu gitondo ko aho kubaho by’amaharakubiri ngo wiyite Umukirisitu kandi ubeshya, icyaruta ari uko waba umukanyi. Papa Francis yagize ati: “Ni agahomamunwa kubona umuntu wiyita Umukirisitu Gatulika avuga ibi ariko agakora biriya. Ubuzima bw’amaharakubiri si bwiza.” Ngo hari abahora bayita […]Irambuye
Umuyobozi w’ikirenga wa Ayatollah Ali Khamenei uyobora Iran yashishikarije abanya-Palestine bo mu mutwe wa Hamas kongeera ibitero bagaba kuri Israel kuko ngo iki gihugu ari icyago cyugarije Isi muri iki gihe. Ngo ni nk’ikibyimba kizateza cancer mu isi. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ byanditse ko ku wa kabiri w’iki Cyumweru Ayatollah Ali Khamenei yasabye abatuye Palestine […]Irambuye
Urukiko rw’Ikirenga muri Africa y’Epfo rwavuze ko umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya kiriya gihugu wo kwivana mu bihugu byasinye amasezerano yo kuba mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) nta shingiro ufite. Ngo wagombaga kubanza kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko mbere y’uko utangazwa. Mu ukwakira umwaka ushize Africa y’Epfo yatangaje ko igomba kuva muri ICC kubera ko ngo […]Irambuye
Nyuma y’isaha imwe bamaze kumugeza iwabo muri Mexique bamuvanye muri USA aho yabaga, umugabo witwa Guadalupe Olivas Valencia w’imyaka 45 yiyahuye asimbutse ikiraro yikubita hasi agifite ibikapu bye yari yazanye. Ngo yiyahuye avuga ko bamurenganyije kuko n’ubundi yahunze igihugu cye ari uko acyanze. Ubu bwari ubwa gatatu asubizwa iwabo, agahita afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. […]Irambuye
Hari abemeza ko umurongo wa Politiki wa Geert Wilders uri kwiyamamariza kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi umeze nk’uwa Perezida wa USA Donald Trump. Gusa uyu we ngo arusha Trump ubukana kuko we ngo azaca mu gihugu cye Idini ya Islam ndetse n’igitabo gitagatifu Korowani bigacibwa mu Buholandi. Wilders yabwiye USA Today ati: “ Indangagaciro z’igihugu cyacu zishingiye ku Bukrisitu, […]Irambuye
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu muri Uganda hatangiye ibiganiro bitaziguye hagati ya Perezida Museveni n’ukuriye abatavuga rumwe na Leta Dr Kizza Besigye. Aba bagabo bombi bamaze iminsi badacana uwaka kubera ibibazo bya politiki batumvikana umurongo wabyo. Amatora menshi y’Umukuru w’igihugu yabaye kuva Museveni yafata ubutegetsi muri 1986 yabaga ahanganye na Besigye ariko uyu agatsindwa, bigakurura amakimbirane mu baturage bamwe […]Irambuye
Mu mpera z’ukwezi gushize Christine Lagarde uyobora ikigega cy’imari ku Isi (FMI) yasuye Africa, ajya mu bihugu bya Centrafrique, Uganda n’Ibirwa bya Maurice. Ni umugore uvuga rikijyana mu bukungu bw’isi, mu ngendo ze areba akanashishikariza ibihugu guhagurukira kuzamura ubukungu bwabyo n’imibereho y’ababituye. Ruswa ni kimwe mu byo yabwiye JeuneAfrique ko kigomba guhagurukirwa cyane mu bakomeye […]Irambuye
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana rirasaba abafata ibyemezo bya Politiki gutabara hakiri kare abana bakabona ibyo kurya kandi ntibatandukanywe n’ababyeyi, ngo bitabaye ibyo abana bagera kuri miliyoni 1,4 bazicwa n’inzara muri uyu mwaka. Cyane ngo ni abana bo muri Somalia, Nigeria, Sudani y’epfo na Yemen. Muri Yemen hari abana 462 000 babayeho nabi kubera intambara […]Irambuye
Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ugize icyo avuga bwa mbere kuva Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Trump agomba guhabwa amahirwe yo kwigaragaza no gushyira mu bikorwa ibyifuzo bye byo kuba Amerika ikomeza kuba iy’Abanyamerika. Avuga ko yashimishijwe n’intsinzi ya Trump ndetse ko yizeye ko azakuraho ibihano US yafatiye igihugu […]Irambuye
The Washington Post iherutse kwandika ko hari amakuru afatika avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwiteguye gutangiza ibiganiro bitaziguye na bamwe na bamwe mu bategetsi bo mu rwego rwo hejuru ba Koreya ya Ruguru kugira ngo barebe uko bashyiraho imikoranire itarimo guhangana cyane nk’uko bimeze ubu. Ibi biganiro ngo bizaba ari ibya mbere bibaye mu […]Irambuye