Uganda: Abarwanyi 750 ba M23 bongeye gutoroka inkambi babagamo
Amakuru aremeza ko abandi barwanyi 750 bahoze mu mutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila mu bihe bishize, batorotse inkambi ya gisirikare bari bacumbikiwemo ahitwa Bihanga Training School mu karere ka Ibanda muri Uganda.
Baraye batorotse mu ijoro ryakeye nyuma y’uko kuri uyu wa Kane bari basuwe n’itsinda ry’ingabo zirimo iza USA, U Buhinde, U Bushinwa, U Rwanda na Tanzania, zikaba zari ziyobowe na Col Henry Isoke wo mu ngabo UPDF za Uganda.
Daily Monitor ivuga ko ubwo inama yari irimbanyije abari aho bamenyeshejwe ko hari abarwanyi 750 bacitse inkambi.
Muri iki gihe hari amakuru avuga ko hari abarwanyi ba M23 bari kwisuganya ngo bazatere DRC nyuma y’imyaka itatu ishize batsinzwe.
Kugeza ubu ngo nta makuru y’aho abo barwanyi bacikiye aramenyekana.
Ukurikiye abari abarwanyi mu nyeshyamba za M23, Gen Sultani Makenga na we aherutse gucika Uganda, icyo gihe ingabo za Uganda zikaba zaravuze ko zifite inshingano yo kumurindira umutekano ariko ko zitagombaga kumubuza kugira aho atarabukira.
Mu kwezi gushize, Uganda yemeje amakuru y’abarwanyi ba M23 basaga 40 batorotse berekezamuri Congo Kinshasa aho ngo bikekwa ko hari agace gato muri icyo gihugu kigaruriwe n’abarwanyi 200, ndetse ivuga ko yafashe abarwanyi 101 bageragezaga gutoroka biyoberanyije.
Mu ntangiriro z’uku kwezi itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryamenyeshaga ko hari abarwanyi 30 bahoze muri M23 bahungiye mu Rwanda tariki ya 29 Mutarama 2017.
Iyo mirwano bivugwa ko bari bahunze yabahuje n’ingabo za Congo Kinshasa, Leta ya Congo yemeje ko indege ebyiri za kajugujugu za yo zahanutse ziri mu bikorwa byo guhiga abo barwanyi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nonese ubwo baribarinzwe gute? Harya leta ya Uganda ubwontiyarenze kunshingano zayo nka leta? Nta kibazo FARDC ziri maso.Aka kavuyo mubiyaga bigari turakarambiwe.
Hahaha wowe wiyita FARDC wacyishe kbs
Nibahungabanya umutekano muri Congo UN izabihore Uganda kuko ntibyumvikana ubwo M7 azabyirengere twari tumaze iminsi duhumeka
Songa mbere paka Kinshasa am rudi nyuma paka murogoro
Comments are closed.