Nyuma y’uko ishayaka rye ANC ritsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi nta gushidikanya kunini kwari guhari, Inteko Ishinga amategeko yahise itorera kuri uyu wa 21 Gicurasi Jacob Zuma kuyobora Africa y’Epfo indi manday y’imyaka itanu. Mogoeng Mogoeng, Umuyobozi w’Ubutabera bwa Africa y’Epfo yavuze ko uguhitamo kw’abagize inteko ishinga amategeko kujuje ibisabwa we agiye kubyemeza gusa. Umwe […]Irambuye
Uwahoze ari Perezida wa Misiri Hosni Moubarak kuri uyu wa gatatu yakatiwe igifungo cy’imyaka nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa. Muri Kamena 2012, Hosni yari yakatiwe gufungwa burundu ashinjwa gutegeka ingabo zari ize kurasa mu baturage bigaragambyaga bashaka kumuhirika ku butegetsi mu 2011, gusa icyo cyemezo urukiko rusesa imanza rwasabye ko cyazongera kuburanishwa. Hosni Moubarak […]Irambuye
Polisi ya Uganda iraburira abaturage bo muri Kampala muri rusange n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere by’umwihariko ko bitondera aho baca naho batuye nyuma y’uko ihawe amakuru ko umunyeshuri wa Makerere yahawe miliyoni 15 z’Amashilingi ngo atege igisasu mu nzu nini yitwa Block B ya Kaminuza. Ku muryango w’ibiro by’Ishami rya Makerere ryigisha Ikoranabuhanga hamanitse itangazo […]Irambuye
Amakuru ava mu mujyi wa Jos muri Nigeria aravuga ko ibisasu bibiri kimwe cyari giteze mu ikamyo n’ikindi cyari giteze mu modoka nti itwara abagenzi, byose byaturikiye mu isoko rwa gati ejo kuwa kabiri bimaze guhitana abantu bagera ku 118. Ibisasu bibiri byaturikiye ahantu hategerwa imodoka n’icyaturukiye mu isoko mu mujyi wa Jos rwagati, byahitanye […]Irambuye
Igihugu cya Brazil kiritura kwakira abantu basaga ibihumbi Magana atandatu bazaza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi izahabera guhera mu kwezi gutaha, abakora uburaya bizeye kuhakura agatubutse, Leta nayo yatangiye ibikorwa gukumira ko nibura abana bato batashyirwa mu buraya. Mu mijyi izaberamo iki gikombe hamanitswe ibyapa bishya biriho Kaka, umukinnyi wamamaye muri Brasil kubera ruhago, […]Irambuye
Mu gace ka Kidal, imirwano yaranze impera z’icyumweru gishize yabashije guhagarara kuwa mbere b’itewe n’ibiganiro Gen Major Jean Bosco Kazura uhagarariye ingabo mpuzamahanga yagiranye n’inyeshyamba ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi. Kuwa mbere inyeshyamba zubahirije amasezerano zagiranye na Gen. Maj. Kazura, nyuma izi nyeshyamba za MNLA zatangaje ko zarekuye abantu bose zari zafashe nk’imfungwa kuwa gatandatu mu […]Irambuye
Nyuma y’aho Leta ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ifashe icyemezo cyo gusaba visa Abanyarwanda bajya mu mijyi ya Bukavu na Goma yegereye umupaka w’u Rwanda, abarimu bigisha muri Kaminuza n’amashuri makuru muri iyi mijyi ndetse n’abanyeshuri bari mu myigaragambyo yo kwamagana iki cyemezo. Umunyamakuru w’Umuseke uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo aravuga ko […]Irambuye
Mu majyaruguru y’igihugu cya Colombia abana 31 bahiriye mu modoka yari ibatwaye ibavanye gusenga abandi 24 barakomereka bikomeye, ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2014 ubwo imodoka barimo yafatwaga n’inkongi y’umuriro nk’uko bitangazwa na Croix-Rouge muri ako gace. Muri iyi mpanuka abana 24 barakomeretse bikomeye n’undi muntu umwe bari kumwe muri iyo modoka […]Irambuye
Filimi irimo abakinnyi bagera kuri 200 iri gutegurwa n’uwitwa Rupesh Paul, muri Festival ya filimi i Cannes muri iyi week end yagaragaje agace k’amashusho gato muri filimi ari gutegura. Hashize ibyumweru 10 iyi ndege iburiwe irengero n’ubu nta kanunu. Mu mezi macye ari imbere iyi filimi iraza kugera ku isoko, mu gihe iyi ndege yavaga […]Irambuye
Abayobozi ba Africa bahuriye mu nama yateguwe na Perezida w’Ubufaransa kubera ikibazo cy’iterabwoba, batangaje ko binjiye mu ntambara yeruye na Boko Haram, umutwe wa Kislam ukora ibikorwa by’iterabwoba muri Nigeria no mu gace byegeranye. Francois Hollande, perezida w’ubufaransa watumije iyi nama yatangaje ko abayobozi b’ibihugu byo mu karere ka Africa yo hagati bitabiriye iyo nama […]Irambuye