Nigeria: Abantu 118 bamaze kwicwa n'ibisasu bibiri
Amakuru ava mu mujyi wa Jos muri Nigeria aravuga ko ibisasu bibiri kimwe cyari giteze mu ikamyo n’ikindi cyari giteze mu modoka nti itwara abagenzi, byose byaturikiye mu isoko rwa gati ejo kuwa kabiri bimaze guhitana abantu bagera ku 118.
Ibisasu bibiri byaturikiye ahantu hategerwa imodoka n’icyaturukiye mu isoko mu mujyi wa Jos rwagati, byahitanye abantu 118 nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubutabazi muri iki gihugu. Mohammed Abdulsalam, umuhuzabikorwa w’urwego rw’ubutabazi ‘National Emergency Management Agencyshwe n’inkongi y’umuriro ku buryo umubare w’abamaze kubarurwa ko bapfuye ushobora kwiyongera. Yagize ati “Twabashije gukura abantu 118 bapfuye mu matafari n’ibyondi by’inzu byabagwiriye. Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari andi matongo tutarageraho.” Umwe mu bagabo bo guhamya ibyabaye, Veronica Samson yatangarije umunyamakuru wa Al jazeera ati “Numvise ikintu cyaturitse gitigisa inzu nyuma mbona umwotsi mwinshi usakaye ikirere.” Ibisasu byari bihishe mu modoka y’ikamyo, naho ikindi kiri mu modoka itwara abantu ya minibus, nk’uko ubuyobozi bwabitangaje. Igisasu cyakabiri cyaturikanye abantu bageragezaga gutabara abari baturikanywe n’icyambere bakaba bari bapfutswe n’umwotsi w’umukara. Ku bwa Mark Lipdo wo mu muryango wa gikirisitu ukorera i Jos witwa “Stefanos Foundation”, ibyabaye ni “amahano ndetse biteye ubwoba,” akaba yavugaga umunuto w’imirambo y’abantu batwitswe n’umuriro. Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan yamaganye icyo gitero, yita abagikoze “abacinyi n’inkozi z’ikibi.” Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’umukuru w’igihugu aho muri Nigeria ryagiraga riti “Leta iracyakomeje bidasubirwaho kwiyemeza gutsinda intambara ku iteramboba, kandi ubuyobozi buriho ntibuzaterwa ubwoba n’ubugome bw’abanzi b’iterambere rya muntu n’amajyambere y’igihugu.” Mohammed Adow, umunyamakuru wa Al Jazeera’s, ukorera Abuja, yavuze ko nta muntu wahise yigamba igitero. Ariko yongeye ko hakomeje gukekwa intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram, ugendera ku mahame akaze y’idini rya Islam. Iyi Boko Haram imaze iminsi ivugwa mu itangazamakuru nyuma y’aho ishimise abana b’abakobwa bigaga mu ishuri rikuru ry’ahirwa Chibok mu majyaruguru ya Nigeria. Ibihugu bikomeye nk’Ubwongererza, Amerika n’Ubufaransa bikomeje kwingingwa ngo bibohoze abo bana bagera kuri 200. Umujyi wa Jos wari umaze igihe kinini ufite agahenge ku bitero bya Boko Haram, dore ko icyaherukaga ari igisasu cyatezwe mu rusengero n’ibindi byaturikiye ahantu hanyuranye ku munsi mukuru wa Noheli mu 2011. Umujyi wa Jos, uri mu gace kitwa “Middle Belt”, muri Nigeria, mu majyepfo higanje cyane Abakirisitu mu gihe kandi mu majyaruguru higanje abayoboke b’idini ya Islam. Lata ya Plateau ikikije uyu mujyi ikunzwe kurangwamo amakimbirane. Akenshi amakimbirane hagati y’Abakirisitu n’abayoboke ba Islam asa n’aho yari yarabaye akamenyero mu gihe cyashize. Gusa hari n’amakimbirane aranga abaturage baho hagati y’abahinzi n’aborozi bahora bimukana amatungo yabo bava mu majyaruguru. Polisi muri Nigeria yakwirakwije abashinzwe umutekano benshi mu gace katurikiyemo ibyo bisasu mu rwego rwo gukumira ibikorwa byose byaba bigamije kwihorera. Al Jazeera ububiko.umusekehost.com