Digiqole ad

Brazil 2014: Abashyitsi 600 000, indaya zakaniye, Leta yahagurutse

Igihugu cya Brazil kiritura kwakira abantu basaga ibihumbi Magana atandatu bazaza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi izahabera guhera mu kwezi gutaha, abakora uburaya bizeye kuhakura agatubutse, Leta nayo yatangiye ibikorwa gukumira ko nibura abana bato batashyirwa mu buraya.

Abakora uburaya muri Brazil bizeye amaramuko arushijeho mu gikombe cy'isi. Abazagura abana bo Leta yabahagurukiye
Abakora uburaya muri Brazil bizeye amaramuko arushijeho mu gikombe cy’isi. Abazagura abana bo Leta yabahagurukiye

Mu mijyi izaberamo iki gikombe hamanitswe ibyapa bishya biriho Kaka, umukinnyi wamamaye muri Brasil kubera ruhago, ubutumwa buriho bugira buti “ Gukoresha umwana imibonano mpuzabitsina ni icyaha gihanwa.

Kimwe na Thaïlande, Brazil nayo ni igihugu kiri mu biza ku isonga aho ubucuruzi bw’abana bato mu bikorwa by’uburaya bukorwa kurusha ahandi ku Isi.

Imibare yo mu 2011 igaragaza ko abana bagera ku 250 000 bicuruzaga muri Brazil. Ku miryango irengera uburenganzira bw’abana impungenge ni zose, iyi mibara mu gikombe cy’isi ishobora kuruta abashyitsi bazaza.

Usibye abashyitsi 600 000 abanyabrezile bagera kuri miliyoni ashatu nabo bazajya bakora ingendo hagati mu gihugu cyabo.

Mu duce dukennye cyane ubucuruzi nka buriya ngo buteye ubwoba, abaguzi ngo baba bashaka abana cyane cyane, utwo duce duhora dushyushye ku zuba ry’igikatu n’imicanga yo ku Nyanja dukurura abaguzi benshi.

Suzana, umukobwa w’imyaka 17 yatanze ubuhamya bw’uko yagiye mu buraya ku myaka 10 nyuma y’uko nyina yamufataga nabi.  Ati “Inshuti zanjye zarambwiye ngo ngwino tujye ku mucanga wa Ponta Negra kuko hari abakerarugendo benshi biraza kuba byiza. Barazaga bakadutwara mu modoka bakaduha amadorari abiri cyangwa se bakatugurira ibiryo gusa.” Suzana yacuruje umubiri we kuva ubwo.

Cyakora kugeza ubu yabashije kubihagarika atangira gukurikirana amasomo y’iby’amahoteli muri gahunda iterwa inkunga n’imiryango yigenga ihamagarira abana bari hagati y’imyaka 16 na 21 kuva mu buraya bakaza bakabigisha imyuga bakanabagira inama z’imyitwarire.

Brazil havugwa kuba abakobwa beza biganjemo ab’ibibyarirane by’abazungu n’abirabura, ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abakunda umupira bavuga ko bazajyayo kureba ibintu bibiri, umupira n’inkumi zaho.

Perezida wa Brazil Mme Dilma Rousseff yatangaje ko Brazil ihaye ikaze ba mukerarugendo bazaza mu gikombe cy’isi ariko igihugu cye kiteguye kurwanya buri wese uzishora mu kugura abana bo gusambanya.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Brazil narahabaye,haba abakobwa beza cyane ku buryo butangaje,bimwe twibwira ko iwacu aliho hali abakobwa beza,abeza ba brazil ni 80%,abo bita ba bayana,morena,iyo uli umusore urareba ukabura uko uhitamo,mbese ni beza birenze pe!!!!!!!!!!!!!!.

Comments are closed.

en_USEnglish