Uganda: Umunyeshuri yahawe 15m ngo atege igisasu muri Kaminuza ya Makerere
Polisi ya Uganda iraburira abaturage bo muri Kampala muri rusange n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere by’umwihariko ko bitondera aho baca naho batuye nyuma y’uko ihawe amakuru ko umunyeshuri wa Makerere yahawe miliyoni 15 z’Amashilingi ngo atege igisasu mu nzu nini yitwa Block B ya Kaminuza.
Ku muryango w’ibiro by’Ishami rya Makerere ryigisha Ikoranabuhanga hamanitse itangazo rigira riti “Mwitonde, Murugarijwe!”( Security alert, be cautious”).
Itangazo rya Polisi rirasaba abanyeshuri kwitondera ibyumba bya Kaminuza birimo ubwiherero, n’ahandi hantu bashobora guhishwa ikintu giturika.
Imitwe y’iterabwoba nka Al-Shabab yarahiriye kuzihorera ku gihugu cya Uganda kubera ko cyohereje ingabo muri Somaliya guhashya uyu mutwe.
Umwaka ushize uyu mutwe washegeshe igihugu cya Kenya gituranye na Uganda ubwo winjiraga mu nzu nini y’ubucuruzi ya Westgate Mall ukica abantu benshi.
Kuba icyo gihe uyu mutwe wahaye gasopo igihugu cya Uganda ko aricyo gitahiwe kugabwabo ibitero.
The New Vision
ububiko.umusekehost.com