Digiqole ad

Ya ndege MH370 yabuze batangiye kuyikinaho ‘film’

Filimi irimo abakinnyi bagera kuri 200 iri gutegurwa n’uwitwa Rupesh Paul, muri Festival ya filimi i Cannes muri iyi week end yagaragaje agace k’amashusho gato muri filimi ari gutegura. Hashize ibyumweru 10 iyi ndege iburiwe irengero n’ubu nta kanunu.

Indege yakoreshejwe muri iyi filimi ni Boeing 747 ntabwo ari ubwoko bwa Boeing 777 yabuze
Indege yakoreshejwe muri iyi filimi ni Boeing 747 ntabwo ari ubwoko bwa Boeing 777 yabuze

Mu mezi macye ari imbere iyi filimi iraza kugera ku isoko, mu gihe iyi ndege yavaga Kuala Lumpur ijya Beijing abantu bagera kuri 239 bari bayirimo ababo bakibaririra.

Iyi filimi ngo izasohokaivuga ibitaravuzwe kuri iriya ndege nk’uko bitangazwa na News.com.au, gusa nanone amashusho yagaragajwe yerekana indi nkuru yari mu ndege itandukanye n’ibura ryayo.

Muri iyi filimi hakoreshejwe indege ya Boeing 747 aho gukoresha Boeing 777 ubwoko bw’indege yabuze.

Mu gace kamwe k’amashusho yagaragajwe umugabo umwe mu bari mu ndege agaragara agira ishyari rikomeye ku mugabo wundi yari abonye aho mu ndege asoma umugore nawe ngo yumvaga yakunze aho mu ndege.

Andi mashusho agaragaza kandi abakozi bo muri iyi ndege bahungabana ndetse n’abagenzi batashywe n’ubwoba ndetse umwe mu bagenzi afata mugenzi we akamusoma bikomeye nk’umusezera.

Rupesh Paul avuga ko iyi filimi bari kuyikora ahanini bagendeye ku makuru bahawe n’abanyamakuru bo muri Malaysia ku byabaye muri iriya ndege n’abagenzi bari bayirimo.

Gukora iyi filimi bihagaze miliyoni 3.5 y’amadorari.

Abakozi bo muri iyi ndege basomana byimbitse
Abakozi bo muri iyi ndege basomana byimbitse

Ibura ry’iyi ndege ubu riri kuvugwaho ibintu bitatu byabiteye:

* Indege yafashwe b’unyago n’umugenzi cyangwa umwe mu bayitwara

* Umuderevu mukuru yaba yariyahuye bigatuma indege ishwanyagurikira ahatanzwi

* CNN ivuga ko umunyamerika umwe ku 10 yemera ko iyi ndege yatwawe n’ibiremwa bidasanzwe (aliens) cyangwa abantu bo ku wundi mubumbe utazwi.

* Iyi ndege yaba yaraburiye mu kitwa “Triangle de Bermuda” ya kabiri iri hafi ya Aziya ikaba yaragiye kure cyane munsi y’inyanja.

* Hari igitabo cyasohotse kitwa “Flight MH370: The Mystery” cyanditswe na Nigel Cawthorne  aho agaragazamo ko iyi ndege yabuze yarashwe n’ibisasu kabuhariwe by’ibihugu bya Thaïlande na USA byari mu myitozo ya gisirikare muri kariya gace bikayoba bikahuranya iriya ndege ikiri mu kirere.

Icyakora abashakisha bo bakomeje kuyishakira mu mazi y’inyanja y’Ubuhinde.

Urukundo hagati y'abakozi bari muri iyi ndege
Urukundo hagati y’abakozi bari muri iyi ndege
Umugabo wari wabengutse iyo nkumi ishyari ryamwishe areba aba bakozi basomana
Umugabo wari wabengutse iyo nkumi ishyari ryamwishe areba aba bakozi basomana
Uyu mukozi wo mu ndege mu kazi anezerewe
Uyu mukozi wo mu ndege mu kazi anezerewe
Nyuma indege itangiye kugira ibibazo
Nyuma indege itangiye kugira ibibazo

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish