Abayobozi batangaje intambara yeruye kuri Boko Haram
Abayobozi ba Africa bahuriye mu nama yateguwe na Perezida w’Ubufaransa kubera ikibazo cy’iterabwoba, batangaje ko binjiye mu ntambara yeruye na Boko Haram, umutwe wa Kislam ukora ibikorwa by’iterabwoba muri Nigeria no mu gace byegeranye.
Francois Hollande, perezida w’ubufaransa watumije iyi nama yatangaje ko abayobozi b’ibihugu byo mu karere ka Africa yo hagati bitabiriye iyo nama bemeye guhanahana amakuru y’umutekano ndetse no gufatanya ibikorwa bya gisirikare byo guhashya Boko Haram.
Uyu mutwe uherutse gushimuta abakobwa b’abanyeshuri magana abiri barenga mu majyaruguru ya Nigeria, mu ijoro ryakeye uyu mutwe ukaba wagabye ibindi bitero muri Nigeria no muri Cameroun.
Mu myaka micye ishize abantu babarirwa mu bihumbi bishwe na Boko Haram
Inama y’i Paris yahamagajwe na Perezida Hollande yitabiriwe na Perezida Goodluck Jonathan wa Nigeria, Yayi Boni wa Benin, Paul Biya wa Cameroun, Idriss Déby Itno wa Tchad na Mahamadou Issoufou wa Niger.
Aba baperezida bemeje ubufatanye mu ntambara yo kurwanya Boko Haram, basangira amakuru, bahuriza hamwe ibikorwa byo gucunga imipaka ndetse banemererana gutabarana mu gihe cy’ibyago.
Perezida Biya wa Cameroun yagize ati “ Turi hano ngo dutangaze intambara kuri Boko Haram. Perezida Itno wa Tchad nawe yashimangiye ko igomba kuba ari intambara yeruye.
AFP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ndebera uko aba nabo bakemurira ibibazo abaswahili. Aho kwicara ngo bumve impamvu ibatera kwivumbura kubutegetsi, bumva ko igisubizo ari amasasu. Ubanza abakristo bakunda intambara no kwica ye. Nawe se abantu bumva ko Imana yishe umwana wayo. Ahaaaa. Gusa ikibazo socio-economique et politique natbwo gikemurwa n’amasasu. Bagerageze. Na Great Satan yarananiwe muri Iraq na Afghanistan none yatangiye imishyikirano. Courage!
ariko media irakataje mugusebya islam koko!! ngo umutwe wa kislam?how?ni islam yawushinze se?kuba umuntu yiyita umuyoboke widini runaka yitirirwa iryo dini?
Comments are closed.