Ibisasu bibiri byahitanye nibura abantu 10 mu isoko rya Gikomba mu mujyi wa Nairobi kuri uyu wa gatanu, abandi 70 bakomeretse kuko bitangazwa na the nation muri Kenya. Ntabwo biramenyekana abaturikije cyangwa abateze ibi bisasu mu isoko. Gusa umutwe wa Al-Shabab wo muri Somalia niwo wakunze kuvuwaho no kwigamba ibikorwa nk’ibi mu gihe gishize. Urwego […]Irambuye
Urukiko muri Sudani rwategetse ko umugore w’imyaka 27 ahanishwa kumanikwa agapfa kuko yataye ukwemera kwe kwa Islam akaba umukilistu ndetse agakora n’icyo bise ubusambanyi ashakana n’umugabo w’umukilistu. Uyu mugore ubu aho ari mu munyururu atwite inda y’amezi arindwi. Mariam Yahya Ibrahim Ishag wabyawe na Se w’umusilamu nyina ari umukilistu yahamijwe icyaha cyo guta ukwemera ndetse n’ubusambanyi, […]Irambuye
Abaturage bo mu mudugudu umwe mu majyaruguru ya Nigeria bafashe abarwanyi ba Boko Haram bategeraga ikindi gitero, bahita babatsinda aho. Aba baturage baherereye mu gace ko mu majyaruguru gakunda gukorerwamo na Boko Haram bishe bamwe banafata abarwanyi benshi ba Boko Haram nk’uko bitangazwa na Associated Press. Boko Haram imaze ukwezi ishumuse abakobwa b’abangavu barenga 200 […]Irambuye
Abavuzi gakondo bazwi nk’abapfumu babiri batawe muri yombi muri Tanzania nyuma yo kwica umugore w’uruhu rwera bakunze kwita ba “nyamweru” ndetse bakamukuraho bimwe mu bice by’umubiri nk’uko Polisi yo muri iki gihugu ibitangaza. Polisi itangaza ngo bimwe mu bice by’umubiri by’uyu mugore byari byatangiye kumukurwaho harimo nk’ukuguru, intoki ndetse n’ibindi. Uyu mugore wambuwe ubuzima mu […]Irambuye
Umunyamakuru w’umugore, Camille Lepage wakoraga inkuru z’amafoto mu gihugu cya Centrafurika umurambo waraye utoraguwe n’ingabo z’Abafaransa zagiye kurinda umutekano muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi mu Bufaransa. Itangazo ryasohowe n’U Bufaransa riravuga ko, umurambo wa Camille Lepage, wari ufute imyaka 26 gusa, watahuwe n’ingabo z’igihugu yakomokagamo ubwo zari mu kazi k’irondo zigahagarika imodoka y’agatsiko k’abakirisitu […]Irambuye
Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye guhagurutsa indege zijya gushakisha hejuru y’ikirere cya Nigeria ibirari by’aho Boko Haram yaba ihishe abakobwa basaga 200 b’abangavu yashimuse. Amerika yemeje ibi nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’abakobwa 130 Boko Haram isaba ko aba bakobwa baguranwa abarwanyi ba Boko Haram bafunze. Aba bana b’abangavu Boko Haram yabashimuse tariki […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere umutwe uvuga ko ugendera ku mahame y’idini ya Islam wa Boko Haram werekanye amshusho y’abakobwa bagera ku 130 washimushe mu majyaruguru ya Nigeria tariki 14 Mata. Umuyobozi wa Boko Haram Abubakar Shekau yatangaje ko aba bana bazakomeza gufatirwa kugeza igihe abasangirangendo ba Boko Haram bose bafunguwe. Ministre w’Umutekano muri Nigeria Abba […]Irambuye
Muri Videwo yerekanywe kuri uyu wa Mbere, Taliki 12, Gicurasi, umuyobozi mukuru wa Boko Haram, Abubakar Shekau yemeje ko azarekura abakobwa umutwe ayoboye washimuse ari uko Abisilamu bafunzwe na Leta nabo bafunguwe. Muri iyo videwo imara iminota 17, Abubakar Shekau yerekanamo abakobwa barenga ijana bigaga mu mashuri yisumbuye bashimuswe na Boko Haram hagati mu Kwezi […]Irambuye
Nyuma y’amezi atanu aba bagabo bafite ingabo zishyamiranye, kuri uyu wa gatanu mu mihango yabereye mu gihugu cya Etiyopiya, Addis Ababa, Salva Kirr na Riek Machar basinye amasezerano yo guhagarika intambara yahitanye banshi ku mpande zombi ndetse n’abaturage ba Sudani y’epfo. Aya maserezano arasaba ko imirwano yahagarara ku mpande zombi, hagashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho igizwe n’abaminisitiri […]Irambuye
Ihuriro ry’ubushakashatsi ku bidukikije, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu (Creddho) riratangaza ko abarwanyi b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda “Forces démocratiques pour la libération du Rwanda (FDLR)” bakomeje kwiyongera mu gace ka Tama na Itala, muri Kanyabanyonga, muri Kivu ya Ruguru. Creddho irarega abarwanyi ba FDLR gutwara ku ngufu ibikoresho by’abaturage bo muri utu duce duherereye mu bilometero […]Irambuye