Digiqole ad

Mali: Gen. Kazura yahosheje imirwano y’i Kidal n’imfungwa zirarekurwa

Mu gace ka Kidal, imirwano yaranze impera z’icyumweru gishize yabashije guhagarara kuwa mbere b’itewe n’ibiganiro Gen Major Jean Bosco Kazura  uhagarariye ingabo mpuzamahanga yagiranye n’inyeshyamba ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi.

Gen Jean Bosco Kazura
General Major Jean Bosco Kazura

Kuwa mbere inyeshyamba zubahirije amasezerano zagiranye na Gen. Maj. Kazura, nyuma izi nyeshyamba za MNLA zatangaje ko zarekuye abantu bose zari zafashe nk’imfungwa kuwa gatandatu mu mirwano yazishyamiranyijemo n’ingabo za Leta ya Mali.

Mu mujyi wa Kidal, kuri uyu wambere haranzwe n’umutuzo. Nyuma y’imirwano ikarishye mu mpera z’icyumweru icyari gisigaye kwari ukumvikanisha impande zihanganye.

Aka kazi ko kumvikanisha impande zarasanaga kakozwe na  Gen Maj Kazura Jean Bosco ukuriye ingabo za UN zicunga amahoro muri Mali, bibaye ngombwa ko ajya i Kidal kuvugana n’impande zarwanaga.

Abantu barimo abaturage n’abayobozi bagisivile na gisirikare bari bafashwe n’inyeshyamba za MNLA kuwa gatandatu mu mirwano, barekuwe kuwa mbere nimugoroba nyuma y’aho inyeshyamba zokejwe igitutu n’amahanga.

MNLA yasabaga ko kugira ngo irekure abo bantu ari uko Leta ya Mali na yo yarekura imfungwa ifite ivuga ko zikorana na MNLA, abo bantu inyeshyamba zari zafashe bagejejwe ku kibuga cy’indege i Kidal ku mugoroba bashyikirizwa ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSMA na CICR.

Umuvugizi w’inyeshyamba za MNLA, Mossa Ag Attaher, kuri uyu wa mbere yabwiye RFI ko iki ari ikimenyetso cy’ubushake ku ruhande rw’inyeshyamba.

Yongeyeho ati « Twafashe umwanzuro wo gutanga imfungwa z’intambara kuri MINUSMA na CICR, ni ikimenyetso cy’uko twiteguye gukora icyo aricyo cyose cyatuma habaho amahoro. »

Bert Koenders intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye, UN yavuze ko nyuma yo kurekura imfungwa hasigaye gutanga agace ka Kidal kagasubira mu maboko ya Leta ya Mali, ndetse yongeraho ko igisubizo cy’ibibera i Kidal kigomba kuboneka binyuze mu mahoro n’imishyikirano.

Mu ijambo umukuru w’igihugu wa Mali yaraye agejeje ku baturage be nyuma y’ibyabereye i Kidal mu mpera z’icyumweru dusoje, Ibrahim Boubacar Keïta yatangaje ko biteguye kujya mu mishyikirano n’inyeshyamba.

Gusa hari amakuru avuga ko leta yaba yohereje ingabo 1 500 mu rwego rwo gushyigikira izari zisanzwe i Kidal, abenshi bakabona ko agahenge katanzwe n’inyeshyamba gashobora kuba ak’igihe gito kandi baratinya ko amaraso y’inzirakarengane yameneka.

Inyeshyamba za MNLA zivuga ko ziharanira ukwigenga kw’agace ka Azawad gaherereye mu majyaruguru ya Mali

RFI

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • well Done Kazura..

  • WELL DONE RWANDA POLITICIANS

  • RWANDA INNITIATIVES

  • kazura komeza uduheshe ishema!

Comments are closed.

en_USEnglish