Digiqole ad

DRC: Gusaba Abanyarwanda bajya Goma na Bukavu visa byateje imyigaragambyo

Nyuma y’aho Leta ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ifashe icyemezo cyo gusaba visa Abanyarwanda bajya mu mijyi ya Bukavu na Goma yegereye umupaka w’u Rwanda, abarimu bigisha muri Kaminuza n’amashuri makuru muri iyi mijyi ndetse n’abanyeshuri bari mu myigaragambyo yo kwamagana iki cyemezo.

Ku mupaka w'u Rwanda na Congo
Ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Umunyamakuru w’Umuseke uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo aravuga ko icyemezo cyareta ya Kinshasa cyatunguye benshi mu bantu bajyaga guhahira muri iyi mijyi.

Umwanzro wafashwe wo kwaka visa kubantu berekeza muri DRC bavuye mu Rwanda, ureba buri wese n’icyo yaba agiye gukora cyose.

Imyigaragambyo ikomeye irabera mu mujyi wa Bukavu ho muri Congo, abarimu n’abanyeshuri bakaba binubira icyemezo cyafashwe cyo gushyiraho visa ku bantu bose berekeza muri DRC kabone n’iyo baba bajya mu mujyi yo hafi y’u Rwanda ubusanzwe bitasabaga ibyangombwa bihambaye kuyijyamo.

Nk’uko uyu munyamakuru abivuga ngo nyinshi muri kaminuza n’amashuri makuru yo hakurya muri Congo yigwamo n’Abanyarwanda basaga 30% kandi bose bagaturuka mu Rwanda. Ku bw’abarimu n’abanyeshuri muri Congo rero ngo barasanga ari igihombo gikomeye kwaka abajya muri DRC visa.

Bamwe mu banyeshuri biga i Bukavu, muri Kivu y’Epfo babwiye Umuseke ko batunguwe cyane n’icyemezo cyo kwaka visa ku bantu bajya muri uyu mujyi.

Umwe muribo witwa Mushonda Cick akaba yiga muri ICTS Bukavu yagize ati “Twayobewe ukuntu ibintu byifashe, twe twabonye bamanitse amatangazo ku mupaka twibaza ko wenda impande zombi zibiziranyeho ariko, twategereje ko uruhande rw`u Rwanda hari icyo badutangariza turaheba tukaba twibaza uko bizakemuka!”

Undi witwa Ikingeneye Idrissa, wari usanzwe ajya kurangura ibicuruzwa muri DRC, avuga ko ubu umuntu wese ujya muri DRC yakwa visa kabone n’iyo yaba agiye gusura inshuti cyangwa abavandimwe.

Avuga ko icyemezo cyafashwe ariko bakaba bagitegereje ibizava mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo. Gusa ku ruhande rw’u Rwanda Abacongomani birakinjira mu Rwanda baje guhaha cyangwa se abanyeshuri baje kwiga, bagakoresha agapapuro ka jeto nta kibazo.

Umukozi ku mupaka ushinzwe abinjira n’abasohoka, ku ruhande rw’u Rwanda yatangarije Umuseke kuri telefoni ko babonye ubuyobozi bwa Congo bufata icyemezo cyo gushyiraho visa, batabimenyeshejwe.

Yagize ati “Twabonye ku ruhande rwa Congo basohoye icyemezo, twebwe ntacyo twabihinduraho usibye ko twoherezayo intumwa ku bayobozi b’imipaka tukareba uko icyo kibazo cya cyemuka. Vuba aha turizera ko byakemuka abanyeshuri bagakomeza kwiga ndetse n’abahahirayo bakajyenda. Ibyo byose bizaterwa n’icyemezo cy’umuryango wa CPGL.”

MANSURI BERABOSE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Leta ya Congo sinzi abayigize ubwenge aho babubikije. Nonese ko nubundi biyemeje kwica amasezerano ya CPGL, kuko bataka visa ku mupaka wa Rubavu? Bameze nka aba adolescent mu mikorere.

  • Erega n’uburenganzira bwa buli gihugu gufata imyanzuro gishatse k’uburyo cyemerera umunyamahanga k’ubutaka bwacyo cyangwa kikanamuheza rwose. Ubundi iyo hali amasezerano hagati y’ibihugu k’uburyo byombi byemerera abanyagihugu b’ikindi byombi bikwiye kubahiriza ayo masezerano, kandi amasezerano nayo ubwayo atanga inzira igihugu gishatse kuyavamo kigomba gucamo ngo kibikore. Abanyarwanda ariko, uretse abirengagiza nta utazi yuko Congo itajya yubahiriza amasezerano ayo ariyo yose. Nta ukwiye rero gutangazwa n’imyanzuro ubutegetsi bwabo bumaze gufata butagishije inama cyangwa ngo byibura bumenyeshe ibindi bihugu bili muli CEGPL nkuko amasezerano yuwo muryango abiteganya. U Rwanda narwo rushobora gufata icyemezo cyo kwaka abanyekongo visa kwinjira k’ubutaka bwacu kandi bagacibwa amafaranga angana nayo Congo ica abanyarwanda cyangwa ndetse nayarenze. Ariko ibyo nukubikora tubanje kwibaza niba aribyo bizanira igihugu cyacu inyungu zirusha gukomeza kureka abanyekongo kuza iwacu tutabaruhije.Ndangize mbwira abavandimwe b’abanyarwanda ibi biteye ikibazo guhindura imigambi, mutangire kwigila, gukorera, no gucururiza m’u Rwanda muniyibutsa ko n’ubundi umutekano wanyu hakurya nta guarantee warufite kubera akavuyo kaho. Ye mutakaje ibyashara, imilimo n’imyanya mu mashuli mwali mumenyereye, ariko banyiligihugu ntibabashaka n’ibyashara mwabashyiraga. Ubwo rero mubishyireho byose umusalaba mushake alternatifs iwanyu cyangwa ahandi mu karere.

    • Niba mbyumva neza ntabwo ari abanyarwanda bakoze imyigaragambyo ahubwo ni abanyekongo bamaganye Leta yabo. Kwibwira ko watandukana n’umuturanyi ntimugire aho muhurira ntabwo byoroshye. Ibihugu byacu byombi bifite inyungu mu kubana neza ku neza y’abaturage. Leta ya Kongo ikwiye kureka guhemukira abaturage bayo. Bibwira ko bahemukira abanyarwanda gus ariko ingaruka zigera no ku banyekongo!

    • Abanyarwanda nta problem dufite tumenyereye ibibazo. Ibigaragambya nabo muri Kongo leta yabo yafashe icyemezo kitabanogeye. Mureke ubwabo bazasanga baribeshye. Ntibikabatangaze bisubiyemo vuba cyane.

  • Ese ntamashuri aba mu Rwanda, ibyo nabyo bibe urubanza, nimwige mumashuri ahari kandi ntacyanyemeza ko the quality of education in DRC iri hejuru cyane kurusha iyo murwanda…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish