Digiqole ad

Inteko ishinga amategeko ya South Africa yatoreye Zuma kuyobora indi manda

Nyuma y’uko ishayaka rye ANC ritsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi nta gushidikanya kunini kwari guhari, Inteko Ishinga amategeko yahise itorera kuri uyu wa 21 Gicurasi Jacob Zuma kuyobora Africa y’Epfo indi manday y’imyaka itanu.

Jacob Zuma
Jacob Zuma

Mogoeng Mogoeng, Umuyobozi w’Ubutabera bwa Africa y’Epfo yavuze ko uguhitamo kw’abagize inteko ishinga amategeko kujuje ibisabwa we agiye kubyemeza gusa.

Umwe mu bahagarariye ishyaka rya Democratic Alliance  mu nteko yanze gutorera Zuma uyu mwanya, ndetse agaragaza ko bidakwiye kubera ingingo ya munani y’itegeko ajyanisha ko imyitwarire ye idakwiriye umwanya w’umukuru w’igihugu, kandi iyo myitwarire inyuranyije n’itegeko nshinga, gusa ingingo ye yirengagijwe n’ukuriye ubutabera muri Africa y’epfo nk’uko bitangazwa na Sowetanlive.

Hanze y’ingoro y’Inteko ishinga amategeko hari imbaga y’abantu baje kwishimira itorwa rya Perezida Zuma kuri uyu wa gatatu.

Zuma aratangira kuyobora manda ya kabiri nyuma y’umuhango wo kumurahiza uteganyijwe kuwa gatandatu tariki 24 Gicurasi, bucyeye bwaho ku cyumweru agatangaza abaministre bashya bazakorana muri Guverinoma.

ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish